K’umunyarwanda utari uw’ ikambere , utabarizwa muri ba banya Kigali bacye cyane  bakijijwe niyi ngoma … igihugu ni gereza . Muri iyo gereza , maze kubona ko nubwo njye umunyururu umbangamiye cyane, hari abawumenyereye  , bawugira uwabo , ndetse bamwe ukabona banawukomeyeho bawukunze .

Ibi ni ukuri ntabwo ari ugukabya inkuru.

Turavuga revolution, turafunga igipfunsi tuti uburenganzira , tugahagara kumaguru yombi tugasaba  uburenganzira twambuwe na leta yatwinjirananye imbunda ikadutegeka kinyeshyamba imyaka ikaba ibaye 25…Turavuga ariko hari abo tubwira mbona bakunze umunyururu bazirikishijwe! Bariyibagiwe , ntabwo bibuka abo baribo!

Iyo ufunze umwuka ukabegera ngo urabibutsa abo baribo , barakwitaza , bakabikwangira ,

Wagirango urabereka ibisebe uwo munyururu urikubatera bakakwiyama nkaho uje kubambura imari batarekura!

Iyi ndwara  yo gukunda ikandamizwa rigukorerwa  iruta yayindi y’ ivangura dusanzwe tuzi mubanyarwanda kandi nayo ikeneye gushakirwa umuti niba koko twifuza kuzagera kubwisanzure n’uburenganzira nyabwo!

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-46.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-46.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONK'umunyarwanda utari uw’ ikambere , utabarizwa muri ba banya Kigali bacye cyane  bakijijwe niyi ngoma ... igihugu ni gereza . Muri iyo gereza , maze kubona ko nubwo njye umunyururu umbangamiye cyane, hari abawumenyereye  , bawugira uwabo , ndetse bamwe ukabona banawukomeyeho bawukunze . Ibi ni ukuri ntabwo ari ugukabya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE