Umushinjacyaha wa Pilato yatumwe gukomeza gutoteza Diane Rwigara n’ umuryango we kugirango amubuze gukomeza gahunda y’ impinduka yatangiye mu Rwanda .

Kagame na FPR ye badatinya kwiba n’ umutindi utagira iyo arambika umusaya , batinye  ko  umuryango wa Rwigara waregera indishyi z’akababaro  n’ abanyarwanda bagakomeza kuvuga ko amatora yibwe na Kagame asubirwamo !

Ko urukiko rwahanaguye ibyaha byose ubushinja cyaha burajurira bushingiye he?

Ikibazo cy’ umutekano mukarere gihangayikishije Kagame kuburyo adashobora gusinzira azi ko  hari uwatinyuka kuvugira muruhame ko  ibinyoma bye birambiranye urubyiruko rukamwumva rukamujya inyuma n’ inkoma mashyi zikamwiranda!

Systeme ya Kagame igeze aha ya nzu ifite amabati ashaje  kuburyo inzu iva. Arakora uko ashoboye ahomahoma ariko  agera hamwe ahandi hatangira kujojoba!

Kagame wambariye urugamba kumugaragaro ejo bundi azarwana intambara zose zimuri imbere  azishobore ko n’abandi biyemeje kubika iby’ igisuti cye mukabati k’amateka bari munzira?

Ese umujinya wo muri cya gisirikari kindi asuzugura, gihekenya amenyo kimutega iminsi azawukizwa niki?

Ngo akarusha imbwa kwota karashya kandi  akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-3-7.jpg?fit=173%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-3-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUmushinjacyaha wa Pilato yatumwe gukomeza gutoteza Diane Rwigara n' umuryango we kugirango amubuze gukomeza gahunda y' impinduka yatangiye mu Rwanda . Kagame na FPR ye badatinya kwiba n' umutindi utagira iyo arambika umusaya , batinye  ko  umuryango wa Rwigara waregera indishyi z'akababaro  n' abanyarwanda bagakomeza kuvuga ko amatora yibwe na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE