Rubanda nyarwanda ruzibohora kuko system ya Kagame izakaza ikandamiza
Ubwisanzure murwatubyaye bubarirwa kumashyi buzagenda bugabanuka bugeze umunyarwanda aho azabura ubuhumekero yivumbure . Umuntu ajya kwivumbura iyo yagerageje ibindi byose bikanga.
Burya si ubukene gusa bubitera.Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kuburyo twemera tukakibamo nk’ inkomamashyi . Turemera tugahemuka , tukitwa ibigwari , tukabona akarengane tukaruca tukarumira , tukogeza itoteza, tugashima ubwicanyi tukabushakira ibisobanuro . Ibi byose ni ibiriho , kandi biriho kuko tutarabyamagana ariko birazaguhinduka muminsi iri imbere . Si ejo , si ejobundi ariko niho bijya.
Iyi “system” nimara kutugera ahantu niho tuzayitinyuka . Niho tuzayihagurukira. Hari aba bitangiye, ariko iraturangaza ikabacecekesha , ibasebya , ibafunga cyangwa ibica , abayiciye mumyanya y’ intoki irabahiga ngo nabo ibabuze kuyivugiriza induru ikadupfuka amaso ibita abanzi , ikabahimbira ibibi byose , ikabadodera ibyaha tuzi neza ko ibeshya ,tukabyemera kubera gutinya kwitwa abanzi natwe.
Iyi “system” nkizindi nkayo , zirema udutsiko muri rubanda , kugirango zibone uko zitegeka.
Iyi “system” yaremye udutsiko iryanisha iti ntabagiye hagati mwamarana , iti ntimwabyiboneye ntibyabaye ? Yigize igisubizo kandi ari yo kibazo!Yigize umucunguzi kandi iturya ubudahaga.
Mbona igihe kigeze ngo abanyarwanda , rubanda nyarwanda duharanire kwibohora ubutegetsi tudategeka , tudashobora gusobanuza twemye!”System ” tugomba guhora dushima gusaaaaa!
Ni hajyeho system ikorera rubanda nyarwanda izi “systems” ziryanisha rubanda nyarwanda turazirambiwe.
Umunyarwanda ni areke kwitwa umwanzi w’ igihugu cye! Akose , abifungirwe agororwe !
Murabe maso , iyi system igiye gukaza ikandamiza kuko iri mumarembera ; ifungirane umunyarwanda mugihugu kubera kubanira nabi abaturanyi, igeze kure ibuza ubwisanzure mu itangaza makuru ihimba abashaka imyivumbagatano , igeze kure ibuza ubwisanzure mubusabane kuko idashaka ko rubanda nyarwanda ruba umwe ngo ruyitinyuke ,ruyihagarike .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/rubanda-nyarwanda-ruzibohora-kuko-system-ya-kagame-izakaza-ikandamiza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-62.jpg?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-62.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONUbwisanzure murwatubyaye bubarirwa kumashyi buzagenda bugabanuka bugeze umunyarwanda aho azabura ubuhumekero yivumbure . Umuntu ajya kwivumbura iyo yagerageje ibindi byose bikanga. Burya si ubukene gusa bubitera.Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kuburyo twemera tukakibamo nk’ inkomamashyi . Turemera tugahemuka , tukitwa ibigwari , tukabona akarengane tukaruca tukarumira , tukogeza itoteza, tugashima ubwicanyi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS