Nyakubahwa Generali
Dore umwuka mubi umeze nabi mukarere kibiyaga bigari.
Nta muturanyi numwe u Rwanda rurebana nawe neza.
Uburundi buragushinja urupfu rw’umukuru wigihugu wabo ( Ntaryamira Cyprien) , n’abanyepolitike batabarika . Njye uwambabaje cyane ni Hafsa Mossi ( wamuhoye iki koko ko yari umudamu ugira umutima mwiza?).
Tanzaniya ntizibagirwa ikinyabupfura gike watuye uwari umukuru wigihugu cyayo Jakaya Kikwete.
Congo ngo wasahuye amabuye yagaciro cyayo , uhicira 6000 000 z’abaturage baho, ngo kandi uri umwe mubaterankunga b’abitwaza intwaro bagahohotera akarere kuburasirazuba bwa Congo bica abaturage , bafata abagore kungufu nibindi bikorwa bibi byinshi.
Muri Congo bakuvuga nabi cyane.
Uganda naho ubu umunyarwanda ahohoterwa azira wowe.Ubuyobozi bw’ igisoda cyawe bwoherezayo abakobwa mubikorwa by’ ubutasi bagafatirwa mucyuho. Bwohereza abasore mubikorwa by urugomo bikabananira , ubwo buyobozi bwa “kiginga “ ( wihanganire iri jambo )
bukagomba kwiyicira abo ba agents.
Nyakubahwa izina ryawe risigaye rivugwa munkuru z’ ubwicanyi bw’ inzirakarengane kurusha izo bakuvugagaho z’ iterambere .
“Kagame yishe , abicanyi ba Kagame…”
Murwanda ho sinzi aho nahera.
Ariko wenda kugirango ntagwa mugahinda , reka mvuge bake ba hafi aha muri uyu mwaka .
Abo abicanyi washyize mubazwi ahandi nkabarinzi b’amahoro, waba uzi abantu bamaze kumara ? Polisi yawe ni IBAGIRO!
Abanyarwanda kubera inzara , ntabwo tukibona amazu meza nimihanda wubatse.
Ibyegera bwaywe byose birakubeshya. Ntakigenda.
Abaturage barakuzinutswe, ibibi byose bakorerwa , babikorerwa mu izina ryawe. Babakubitira kuza kukureba iyo uribubagenderere.
Girinka yabaye girimbwa . Harimo ubujura buteye ubwoba no kwambura abaturage hakoreshejwe igitugu. Mutuelle sinanayivuga, nubwo rwose cyari igitekerezo cyiza kandi hari benshi ifasha.
Igisoda cyawe wagihariye abarozi n’ abafata abagore kungufu bakabanduza indwara.
Nyakubahwa Generali, ibyo bibi byose bikorwa mu izina ryawe.
Imyaka 25 igiye gushira ari uku bimeze , abantu bihanganira akarengane bamira agahinda numujinya abicanyi bawe babatera.
Dushyize mugaciro , urabona amaherezo ari ayahe ?
Wakweguye ukaturinda andi marorerwa?
Upfa iki namahoro? Waduhaye amahoro ko nawe utaba wiretse?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/nyakubahwa-generali/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-40.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-40.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONDore umwuka mubi umeze nabi mukarere kibiyaga bigari. Nta muturanyi numwe u Rwanda rurebana nawe neza. Uburundi buragushinja urupfu rw’umukuru wigihugu wabo ( Ntaryamira Cyprien) , n’abanyepolitike batabarika . Njye uwambabaje cyane ni Hafsa Mossi ( wamuhoye iki koko ko yari umudamu ugira umutima mwiza?). Tanzaniya ntizibagirwa ikinyabupfura gike watuye uwari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS