Amategeko u Rwanda rusigaye rugenderaho ntabwo agira uko asa , cyera abantu bazajya bayareba babone kuyemera  kuko kubibarirwa nk’ inkuru mu magambo gusa ntawe wazabifata nk’ ukuri.

Gazette iherutse gusohoka ibuza gushushanya Kagame njye nayibitse ahantu hizewe, cyera nimbona ayo kwishyura salle n’ inguzanyo muri banki y’ inkwano nkarushinga nkabyara ,  abana banjye bazayereka abuzukuru babo bayitaramireho batangare !

Ubu ngo ni ukumwenyura uko Kagame abitegetse , ntashaka byendagusetsa zindi!

Byaba ari ugukunda amafaranga gusa cyangwa leta yarahombye?

Akantu kose karishyurwa kakanasorerwa muri uru Rwanda ngo rwa vision ariko  kuba noneho bigeze kugitwenge ni urabeho!

Guseka Kagame n’ abagaragu be   ngo ni ukuba witeguye kwishyura  hagati ya milliyoni 5 na 7 z’ amanywarwanda!!!???

Ubuse ko ariyo filime yagasobanuye twagiraga ,abanyarwanda tubaye abande  ?

Tuzaseke iki  ko ibindi byose biteye agahinda ?

Umuntu yatubujije kurira ngo sentiments nugufungirana mukabati none no guseka aradadiye!

Yewe ,ndasetse! Cyakora kuko nta miliyoni n’imwe nanibonera muri uru Rwanda rw’ imisozi yakakaye ,muramenye nti mutangaze amazina yanjye  hato ntazambikwa iroza ngo naratwenze mbura ayo kubisorera!

Ngibyo nguko ibyo mukadomo.

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-10-3.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-10-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONAmategeko u Rwanda rusigaye rugenderaho ntabwo agira uko asa , cyera abantu bazajya bayareba babone kuyemera  kuko kubibarirwa nk’ inkuru mu magambo gusa ntawe wazabifata nk’ ukuri. Gazette iherutse gusohoka ibuza gushushanya Kagame njye nayibitse ahantu hizewe, cyera nimbona ayo kwishyura salle n' inguzanyo muri banki y' inkwano nkarushinga nkabyara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE