Ejo  kuwa Kane  Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yaganiriye  n’abanyeshuri bahawe kwiga muri Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University), ishami ry’u Rwanda.

Yari ahuriye muri iki kiganiro n’ umusyhitsi w’ imena , Mme Grace Machel , umufasha wa nyakwigendera Nelson Mandela .

Madamu Grace Machel yabwiye abo banyeshuri ati :”Madiba na Perezida Kagame bahuje kurazwa ishinga no kubaka igihugu n’ubumwe bw’igihugu”.

Ndemeranya cyane na  Madamu  Machel. Kagame ni umuhuza w’abanyarwanda . Niwe uzatuma turenga kukibazo cy’ ubwoko  burundu tugashyira hamwe  tukubaka u Rwanda rw’inzozi z’ intwali zacu! Abanyarwanda icyo dupfana ni Kagame.

Kwiyunga byari baratunaniye . Buri wese ari munguni ye .  Kagame aradukandamiza . Aratwicira, aratwica. Araduhiga . Aratunyaga. Adufungira abacu, abandi akabarigisa. Aduhindura inkoma mashyi n’ ingaruzwa muheto.

Kagame niwe utumaze ubwoba muri kwa kwihangana kwacu kwa kinyarwanda , yatwambuye byose akadusigira kwiheba .

Ntabwo azarekera aho kuduhiga ubutwari , ntabwo abikora abizi , kuko we  icyo agamije ari ukutuganza .

Azakomeza adukandamize , atugeze aho  dushyira imbere igihugu n’amahoro ya buri wese mubwubahane bw’ iringiye amategeko  nyayo ( atari yayandi yo mu manza ze zicibwa kuri telefone).

Azakomeza atubuze epfo na ruguru  kugeza aho tuzamubwirira rimwe ko turambiwe imbyino y’ ingoma ye.

Madiba na Kagame babayeho mubihe bitandukanye.  Umwe  yaharaniye  ubumwe bw’abanya gihugu cye abanje guhara ubuzima bwe, undi  abikora yikunze , agamije kudutanya, ariko uwo mugambi we mubisha utuma ahubwo twegerana .

Christine Muhirwa

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-45.jpg?fit=960%2C693&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-45.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONEjo  kuwa Kane  Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yaganiriye  n'abanyeshuri bahawe kwiga muri Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University), ishami ry’u Rwanda. Yari ahuriye muri iki kiganiro n' umusyhitsi w' imena , Mme Grace Machel , umufasha wa nyakwigendera Nelson Mandela . Madamu Grace Machel yabwiye abo banyeshuri ati :'Madiba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE