Kwifotoza
Koko nk’iyo ibintu bigeze aho ubuyobozi bw’ igihugu cyacu , gifite ubukungu bwa $18 Billion, bwubakiye kumusenyi na ruskwa ihoza ubwo buyobozi mubinyamakuru no muri lobbying, bwiyongoza buti tugiye gusaba ubunyamuryango muri BRICKs , uwaduseka yaba akosheje?
Afurika y’ Epfo , igihugu cyashoboye kwinjira muri BRICKs nyuma y’ ibindi by’ ibihangange bifite ubukungu bubarwa muri za $ Trillions , ihagaze kubukungu busaga $ 400 Billion!
Rwanda we ! Gira utabarwe!
Iyo bigeze aho umukuru w’ igihugu asuzugurwa agaterwa umugongo kugeza aho azanwa munama kugirango avugire Ubumwe bwa Afurika, yarirangiza bati ahasigaye kumutekano urimenya , ibintu biba byararangiye!
Iby’ iwacu aho byagiye bikabera isupu ni hahandi igihugu cyabaye Kagame .
Abantu bakagenda bakamubyinira ntagushishoza nawe ati “Ahooooo!” Ati” ibi nibyo gukunda igihugu”!
Nyamara tugeze ahakomeye nk’ igihugu!
Kagame ko ntawe ukitaye ku kumutetesha ngo yemererwe gukora ibyo ashaka , abazungu yasahuriraga Kongo ko bamukuyeho amaboko barangije kumuduhera imyenda tudateze kuzabona uko twishyura nk’igihugu, mutegereje iki ngo mumusabe kwigireyo abashoboye kutuvana mukangaratete katuri imbere bagasana ibigishoboka?
Ni byo koko u Rwanda rurakennye. Ariko ntitukanakene mubitekerezo ngo dukomeze uyu mukino wa kurura wishyira undi akiri mumwijuto no mugusinziriza abanyarwanda ababeshya , abicisha inzara , abica urwagashyinyaguro mugihugu cyabo !
Birarambiranye rwose!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/kwifotoza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/ob_1efe3b_kagame-muri-brics-afurika-y-epfo.jpg?fit=960%2C631&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/ob_1efe3b_kagame-muri-brics-afurika-y-epfo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONKoko nk'iyo ibintu bigeze aho ubuyobozi bw' igihugu cyacu , gifite ubukungu bwa $18 Billion, bwubakiye kumusenyi na ruskwa ihoza ubwo buyobozi mubinyamakuru no muri lobbying, bwiyongoza buti tugiye gusaba ubunyamuryango muri BRICKs , uwaduseka yaba akosheje? Afurika y' Epfo , igihugu cyashoboye kwinjira muri BRICKs nyuma y' ibindi by' ibihangange...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS