Kagame ntazareka kwica
Kagame yaherekeje Mushikiwabo Erevan asize yeretse abari batangiye kwibwira ko hari icyahindutse mumitegekereye ko bibeshya cyane .
Sinahamya ko Boniface Twagirimana yishwe , ariko ibimenyetso byakurikiye itekinika ry’ itoroka rye ,usesengura wese ntiyaba atandukiriye avuze ko ashobora kuba yarishwe iryo joro babeshya ko yatorotse kandi ikigaragara ari uko ari abo bicanyi b’ umunyagisuti baryitwikiriye bakajya kumukorera ibya mpfura mbi ; bamwimuriye muri gereza ya Mpanga barangije kumugambanira.
Mbega impuhwe!
Kagame ntawe yiteguye gukorana nawe .
Ni umukoresha .
Usibye kandi no kuba umukoresha ntabwo ubwo bwenge bwo gukorana n’abandi yabugira . Buhera mumagambo baba bamwandikiye ngo asomere abo banyarwanda yahomye amaso , bamugize Imana yabo ; maze n’abamurwanya bayumve akomeze abarindagize.
Uyu mugabo azakomeza atwice bucye atwishongoreho yifotozanya n’ ibikomerezwa by’ iyi isi.
Azatumarira intwari kw’ icumu , abo atishe aduhoze ikiniga mumihogo ngo hatagira umuvuga nabi .
Ibura rya Boniface Twagirimana tugiye kuryakira nkuko twakiriye irya Niyomugabo ? Nkuko twakiriye urupfu rwa Rwisereka ?
Tugiye kurenzaho mukinyarwanda cyacu cyiza “tubitege amaso”?
Nyamara birakwiye ko twakwibaza amaherezo y’ iri shyano!
Kagame ntawe azashyikirana nawe . Ntabyo akeneye kandi ntiyigeze abigira ibanga .
Abamurwanya bo baracyabuzwa niki gushyikirana ngo bige kuri iki kibazo?
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/kagame-ntazareka-kwica/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-22.jpg?fit=211%2C239&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-22.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONKagame yaherekeje Mushikiwabo Erevan asize yeretse abari batangiye kwibwira ko hari icyahindutse mumitegekereye ko bibeshya cyane . Sinahamya ko Boniface Twagirimana yishwe , ariko ibimenyetso byakurikiye itekinika ry’ itoroka rye ,usesengura wese ntiyaba atandukiriye avuze ko ashobora kuba yarishwe iryo joro babeshya ko yatorotse kandi ikigaragara ari uko ari abo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS