Kagame ngo dufite uburenganzira bwo kumwandika !
Francois Soudan wa JEUNE AFRIQUE yabajije Perezida Kagame uburyo ki “gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w’Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru ni icyaha gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 7. Ibyo bihano musanga bitari hejuru cyane ugereranyije n’ibitangwa mu bindi bihugu ku byaha nk’ibyo?”
Kagame amusubiza ati : ” Ibyo uzabibaze Minisitiri w’Ubutabera ku bwanjye nta kibazo mbifiteho kuko bene ibyo byaha ntibinasobanutse. Ese ubundi babaretse bakiyandikira, bakitukira, bakisebereza? … “
Nubwo uzafatwa amushushanya tutayobewe ko azabimuziza kuko Kagame ariwe rwego rw’ ikirenga rwa buri rwego rw’ ubuyobozi bw’ igisuti cye gifashe u Rwanda bugwate, birashimishije ko azi ko dufite uburenganzira bwo kumushushanya akaba aterwa isoni no kuba yakwemera kugaragara nk’ umuntu utinya kuvugwa uko ari ! Ese ubundi aho bigeze ninde utamushushanya ?
Ubusanzwe ntamuntu mukuru ujya guseba atari we biturutseho! Ngo uwigize agatebo ayora ivu .
Gusa nanone kwandika umuntu uko ari bitandukanye no gusebanya uhimbira undi ibyaha atakoze cyangwa se ugamije gutoteza uwo wandika kugirango umucecekeshe .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/kagame-ngo-dufite-uburenganzira-bwo-kumwandika/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-18-5.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-18-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONFrancois Soudan wa JEUNE AFRIQUE yabajije Perezida Kagame uburyo ki 'gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w’Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru ni icyaha gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 7. Ibyo bihano musanga bitari hejuru cyane ugereranyije n’ibitangwa mu bindi bihugu ku byaha nk’ibyo?' Kagame...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS