Urebye imali amaze gutanga, n’ imbaraga yashyize muri  diplomasi abifashwamo n’abayobozi b’ ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’ Iburengerazuba yacengeye  mu kwamamaza Ministiri Louise Mushikiwabo , byatangaza cyane Kagame atabonye uriya mwanya w’ ubuyobozi bwa Francophonie.

 

Kagame amaze igihe  abagarira umubano we n’ ibihugu bya afurika y’ iburengerazuba .Yaharangiwe imali asanga  kandi koko bataramubeshye ihari uretse ko bizamusaba kuyambura abafaranza , cyangwa akabasaba kumumanyuriraho…

Yamaze kuzambya akarere k’ibiyaga bigari , abona  abaturanyi be bose bamwishisha , abona ikinyoma cya coltan nyarwanda kimaze gutahurwa na benshi , yigira inama yo kujya  kwishakishiriza muri Afurika y’ Iburengerazuba . Ngo niho amafaranga ari . Dore ko nka Tycoon wujuje ibyangombwa atayanga.

Urwanda ntacyo rufite cyo guha Afurika y’ Iburengerazuba .

Kagame azi ko asigaje iminsi micye  kumwanya w’ ubutoni w’ ibihugu n’ibikomerezwa byibihangange; agomba gukora uko ashoboye  akabyaza umusaruro contacts afite.

Imbaraga ashyira mugukandamiza  abanyarwanda , kubaca mugihugu cyabo no kubakurikira akabatsindira iyo bamuhungira  ni nazo ashyira m’ukwimenyekanisha ku isi nk’igikomerezwa cy’ indashyikirwa.

Kuba  u Rwanda , igihugu cyanjye nkunda , rwabona umwanya w’ icyubahiro w’ ubutegetsi bwa OIF  byakabaye ibintu bishimishije cyane . Kuba ari n’umutegarugori w’ umunyarwandakazi uri guhatanira uwo mwanya byakaduteye ishema  ariko ntabwo ari uko bimeze .

Ntabwo ari u Rwanda ruzahabwa uriya mwanya  ni Kagame n’ ubutegetsi bwe budukandamiza. U Rwanda rwo rwaratatanye . Urwanda ruragwa kugasi , rugakandamizwa , ruricwa ninzara namavunja . U Rwanda ruracirirwa imanza za nyirarureshywa rugafungwa.

Ntabwo ari umunyarwandakazi twese twiyumvamo nk’ abali n’ abategarugori uzaduhagararira muri ariya marushanwa  y’ ubuyobozi bwa OIF; ni umwambari wa Kagame n’ igisuti cye.

Nakamwifurije amahirwe…

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/mushikiwabo-56ae0.png?fit=741%2C399&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/mushikiwabo-56ae0.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUrebye imali amaze gutanga, n’ imbaraga yashyize muri  diplomasi abifashwamo n’abayobozi b’ ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’ Iburengerazuba yacengeye  mu kwamamaza Ministiri Louise Mushikiwabo , byatangaza cyane Kagame atabonye uriya mwanya w’ ubuyobozi bwa Francophonie.   Kagame amaze igihe  abagarira umubano we n’ ibihugu bya afurika y’ iburengerazuba .Yaharangiwe imali...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE