Impanuro ku bahemu ba Kagame
Kandi wabagabo mwe! Mwabagore mwe !
Mwabanyarwanda mwe mukomeje kugambanira benewanyu mufasha umwicanyi kabuhariwe Kagame udahaga amaraso y’abacu ,n’ inyamaswa z’ inkoramaraso ze; mumenye ko ubuzima bw’ inzirakarengane mucira urwa pilato muzabubazwa.
Amaraso y ‘ inzirakarengane mumena ntazabasiga amahoro. Muzayabazwa bitinde bitahe .
Akagambane kanyu muzagasobanurira abantu n’ Imana Rurema .
Ubugome ndengakamere mushyigikiye , bukorera abantu iyica rubozo , busebya , bubeshyera , bwandarika, bubuza epfo na ruguru abantu nkamwe, muzabwicuza !
Kagame mwagize ikigirwamana , mugahemuka ubuticuza mushyigikira icyo muzi neza ko ari kibi, azigendera abasigire ibyo biganza byanyu bijojoba amaraso y’ inzirakarengane.
Ndavuga wowe Bernard Makuza , wowe Evode Uwizeyimana , wowe Mukurarinda, wowe Barore, nawe Bamporiki. Iminsi iri imbere ntizabasekera .
Ndavuga wowe Tom Ndahiro , wowe Gasana , wowe Dan Munyuza, wowe Gatabazi ,wowe Mukabarisa, wowe Mushikiwabo .
Ndavuga wowe Francois Ngarambe ukomeje gusebya imvi n’imyaka yawe, ukorera shitani uko ungana uko!
Ndavuga mwebwe muzehe Tito Rutaremara , mukomeje kurebera aya mahano mwicecekeye, mwategekwa kuramya umwicanyi mukabikora ntapfunwe .
Ndavuga mwebwe mwa basirikari mwe , mukomeje gusebya aba commandants banyu n’ inyigisho za kimuntu babaraze, muriyizi.
Ndavuga weho mpemuke ndamuke , ukomeje guha imbaraga systeme yica abanyarwanda , systeme yononnye igihugu n’ umuryango nyarwanda .
Mwabantu mwe, murihishira ariko ntimuhisha Imana, kandi amarira n’ agahinda mutera abanyarwanda aho bari hose bizabahama.
Ntawe uva muri iyi si atishyuye ibyaho. Muzabibazwa byose.
Imana izabibabaza byose.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/impanuro-ku-bahemu-ba-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-19.jpg?fit=321%2C157&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-19.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONKandi wabagabo mwe! Mwabagore mwe ! Mwabanyarwanda mwe mukomeje kugambanira benewanyu mufasha umwicanyi kabuhariwe Kagame udahaga amaraso y'abacu ,n' inyamaswa z' inkoramaraso ze; mumenye ko ubuzima bw' inzirakarengane mucira urwa pilato muzabubazwa. Amaraso y ' inzirakarengane mumena ntazabasiga amahoro. Muzayabazwa bitinde bitahe . Akagambane kanyu muzagasobanurira abantu n' Imana Rurema . Ubugome ndengakamere...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS