Mukiganiro yagiranye na Ikondera infos,  Ben Rutabana yibajije aho ibihugu by’ abaturanyi b’ Rwanda  bizageza byihanganira agasuzuguro ka Kagame .

Nanjye nunge murya Rutabana : Kagame  ushishikazwa no kumenya ibibera mubikari by’ingo z’ abandi  azihanganirwa kugeza ryari? Umutungo w’igihugu asesagurira muri ruswa yo kwica inzego za leta z’ ibihugu  bisuwe n’abarwanya iterabwoba rye  wo azawubazwa nande? Ese uretse n’abo baturanyi,  abanyarwanda  tuzihanganira agasuzuguro ka Kagame kugeza ryari?

Ben Rutabana yahindutse “terrorist” ( umugizi wa nabi ) kuva igihe yavuze ko atazigera aririmba Kagame.  Ubu noneho yabaye umwanzi w’ igihugu ruharwa kuva  afite icyo apfana na Diane Rwigara .

Uwabaza abagihakwa kuri uyu umwami  Kagame “wagaruye amavunja”  mu Rwanda  ibyo barimo yaba  atandukiriye?

Ni byo rwose ko hari abakoma mumashyi  mucyayenge , nka kwa kuguyaguya umusazi kugirango umwegere ubone uko umufata ataguteye ibuye; ariko haracyari  abagishyigikiye aya mahano ye bahisemo ububwa, ubusahiranda , ubugome , ubugwari n’ ubuhemu  .

Ejo ibintu bizaba byahindutse . Rutabana ntabwo yabeshye , uko byagenda kose ubutegetsi bwa FPR tuzabukuraho. Ntakintu kibabaza nko kuba warashoboraga kwitandukanya nikibi  ntubikore . Munyarwanda ugishyigikiye amabi ya Kagame na FPR ye , isubireho uve mu imbwa ujye mubagabo , reka kwishinga abo ubona bakoma mumashyi kuko umenye ababikora bajijisha wakumirwa. Ganira n’umutima nama wawe uve ikuzimu uze ibumuntu turagutegereje.

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-49.jpg?fit=308%2C164&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-49.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONMukiganiro yagiranye na Ikondera infos,  Ben Rutabana yibajije aho ibihugu by' abaturanyi b' Rwanda  bizageza byihanganira agasuzuguro ka Kagame . Nanjye nunge murya Rutabana : Kagame  ushishikazwa no kumenya ibibera mubikari by'ingo z' abandi  azihanganirwa kugeza ryari? Umutungo w'igihugu asesagurira muri ruswa yo kwica inzego za leta z' ibihugu  bisuwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE