Ingaruzamuheto za wa mwami wibye ingoma zisigaye zimukorera ibintu kuburyo ahabwa urwamenyo  cyangwa ni kwa kumubeshyabeshya kugirango indwara ye itamwambika ubusa twese tugaseba!

U Rwanda  ruzakurahe amafaranga yo kugura  ubwo bwizinzi bwo mubirere no gushora muri nukeleyeri ? Aho ntitwaba tugiye gusorera umwuka duhumeka noneho?

 

Nyakubahwa, ikintu cyo gutinya urupfu koko ubu aho ugeze nigihe umaze urwoherereza abandi , urutanga nk’ impano iranga uwabaye incuti yawe wese , ntiwakabaye warakirenze ?

Koko se waba  wibwira ko hari uva kuri iyi isi ya rurema arunyonyombye bunyoni?

 

Umunyarwanda wiciye  yaririye uwe ageze aho ati “ gupfa se byishe nde !”

Gupfa kw’ umugabo ni ko kubaho kwe. Ntiyigera yibagirana . Ibitekerezo bye , urugwiro rwe, urukundo rwe bihoraho kabone niyo urwenya rwe n’ ijwi rye bigeze aho bihinduka inkuru.

Kwandikisha kungufu amateka yawe ukiriho byaba bitaniyehe no kurwana n’abaguhamba?

 

Wabaye umugabo, ukareka kw’ ikanga urw’ izo ntavuze ,ko uri umwami w’u Rwanda , numbwo wabufashe  kungufu?

Ibuka nka Sendashonga, maze nawe  wibaze . Umunsi rwakwibutse , imyaka 20 igataha , abazaba bakiriho bazibuka uruhe rugwiro rwawe? Bazibuka se ibihe bitekerezo byawe?

Bazibuka ubuhe bumanzi nubucunguzi bwawe ? Aho ntabwo uzasiga izina kugasozi?

Ngo ntawe uvuma iritararenga  ariko kandi ngo umugabo utabwirwa yikebeye inyama itaribwa.

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/arton107015-816f6.jpg?fit=461%2C310&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/arton107015-816f6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONIngaruzamuheto za wa mwami wibye ingoma zisigaye zimukorera ibintu kuburyo ahabwa urwamenyo  cyangwa ni kwa kumubeshyabeshya kugirango indwara ye itamwambika ubusa twese tugaseba! U Rwanda  ruzakurahe amafaranga yo kugura  ubwo bwizinzi bwo mubirere no gushora muri nukeleyeri ? Aho ntitwaba tugiye gusorera umwuka duhumeka noneho?   Nyakubahwa, ikintu cyo gutinya urupfu koko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE