Mbandikiye mbasaba kugeza ibi bitekerezo byanjye kubanyarwanda , byumwihariko ku abanyepolitike bo muri “ opposition” nanjye mbarizwamo nkumuntu utemera igisuti cya Kagame n’abambari be.

Maze igihe kitari gito nitegereza U Rwanda rw’ ubu : U Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi , U Rwanda rwa nyuma ya Kibeho , U Rwanda rwa nyuma ya Tingi Tingi , U Rwanda  rwa FPR na Rwanda Days, U Rwanda rwa diaspora ya Kagame , Urw’amashyaka nka RNC,FDU etc… , U Rwanda rw’ impunzi z’ abanyarwanda zibarizwa hirya no hino ku isi …

Bavandimwe , dukeneye impinduka nyayo.

Tumaze imyaka 25 turi mukintu kimeze nka ya muzunga abakunda agahiye baramukana nyuma y’ikirori!

Ntabwo ari ibanga mu imyaka ishize hakozwe ibikorwa bishimishije byo kwisuganya no gushyira hamwe  kwa bamwe , bigabanya akavuyo k’ amashyaka menshi ,gusa niyo haba harabayeho uko kwisuganya  kimwe mubibazo bikomeye opposition nyarwanda ifite ni umukino wa politike y’ akazuyazi utudindiza .

Nagirango mbabwire ko uwo mukino ari ntacyo uzatumarira nk’ abanyarwanda .

Impinduka dukeneye ntabwo ari iyakazuyazi . Ni impinduka nyayo , izashinga imizi ya demokarasi nyayo mu Rwanda.

Impinduka nyayo ishingiye ku ukuli.

Dushyire imbere ukuli .

Dusubize umunyarwanda agaciro ke .

Dushyire hasi politike y’ inzika no kwihorera .

Tureke kubyara turerera urupfu rw’ agashinyaguro !

Dukeneye impinduka nyayo , idahishira amakosa y’ abahunga ibibazo by’abanyarwanda bahemukiye .

Iyo mpinduka tuyihere he ?

Ni tubanze twivane mumutwe ibyo gusenga umuyobozi umwe rukumbi uhinduka ikigirwamana cyangwa se umucunguzi .

Ni duhitemo ubuyobozi  dukurikije akamaro k’ibitekerezo byabwo .

Ni tureke gukurikira buhumyi ikigare  gikomeza kwemera guhendwa kubera ubwoba twasigiwe n’ amateka mabi.

Abanyarwanda ni bareshye . Abahutu ni basubizwe ubumuntu bambuwe n’abahekuye U Rwanda mu izina ryabo . Abatutsi nibasubizwe ubumuntu nabo bambuwe n’ ababahekuye biyongeraho abahekura igihugu mu izina ryabo. Abatwa ni basubizwe ubumuntu kuko ari ntamututsi cyangwa umuhutu ububarusha .

Abanyarwanda ni duturane neza mu ubwubahane , ni tureke uburyarya n’ agasuzuguro. Buri wese ni abanze yiyubahe maze twese hamwe twubahe igihugu cyacu mbere y’umuyobozi wacyo uwo ariwe wese  cyangwa uwo azaba wese .

Birakwiye ko twikubita agashyi tugaharanira iyo mpinduka idafifitse , tukareka ironda karere n’ubwoko , tukava muri politike y ‘akazuyazi tugashyira imbere igihugu n’ uburenganzira bw’ umunyagihugu gusa.

Ndabashimiye kandi ndabasaba kuzirikana ibi bitekerezo.

M.Aimable


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONMbandikiye mbasaba kugeza ibi bitekerezo byanjye kubanyarwanda , byumwihariko ku abanyepolitike bo muri “ opposition” nanjye mbarizwamo nkumuntu utemera igisuti cya Kagame n'abambari be. Maze igihe kitari gito nitegereza U Rwanda rw’ ubu : U Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi , U Rwanda rwa nyuma ya Kibeho ,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE