“Batuzaniye igipupe kivuga ngo ni iterambere !”
Njya numva abategetsi bacu banenga iki kinyamakuru cyanyu bivuye inyuma ariko kandi bakanamenya ibyo cyanditse bakabiganiraho baryana inzara none navuze nti reka najye mbandikire , mbature agahinda kanjye wenda bazakaganireho bigaye !
Ndi umukozi wa leta ariko hari nibindi nkora kuruhande nkuko muri iki gihe abenshi tubayeho. Njya naherekeza His Excellency muri gahunda zitandukanye , byumwihariko iza Rwanda Day. Benewacu babaye abanzi n’ ibipinga nkuko rimwe na rimwe nabo ubwabo biyita bakunze kunserereza banziza gukomera amashyi ikibi none najye uyu munsi numvishe nigaye . Nshobora kutazabireka vuba , ariko mukomeze munkurikire.
Maze iminsi niruka inyuma yo gushakira umuryango mugari wanjye umutekano wo munda kuko ibintu bigenda bikomera kuva kiriya kibazo cyafungishije imipaka hirya iriya , ibiciro byarazamutse kuburyo n’ abantu nkajye babona agatubutse kubera uko gukoma mumashyi ngayirwa , byatugezeho!
Ndagirango nibwirire bagenzi banjye duhuje ibibazo , duhugiye mu ukwirengagiza ikigaragarira buri wese (kuko aribyo duhemberwa) ko dushatse twasubiza ubwenge kugihe tugatangira gutekereza ku ukuntu tuzageza 2034 turi muri aya .
Simvuze ngo duhunge dusange abandi tubafashe kurindagira nkuko Rushyashya ibivuga , ntawe mbwiye ngo ni atangire arwanye ibyo twagezeho, ariko aho muri musoma iyi nyandiko , kandi muriyizi , hari nibyo tuziranyeho … Ndabamenyesha ko njye natangiye gutekereza kuri 2035. Yewe niyo 2035 yaza umwaka utaha cyangwa uzakurikira , niteguye kuzabazwa guhakwa no guhemuka kwanjye kuntera isoni kandi nterwa no gushakira urubyaro rwanjye umutekano wo munda n’ ibindi ababyeyi tuba tugomba kubazwa.
Batubwiye ko tugomba kwigaya .
Ndigaya kubona nicara mubagabo nkaririmba iterambere ntayobewe ko umunyarwanda afite ibibazo by’ amazi , imirire, ubuvuzi, uburezi ,ubutaka n’ ibindi ntagiye kurondora nkaba umwe mu batinyuka kwivuga ibigwi kuko batuzaniye igipupe kivuga ko twateye imbere (cyo gushimisha abashyitsi ” bakomeye ” babarirwa kuntoki) muri iyi ngirwa nama yo gutransforminga Afurika .
Namwe ni mwigaye wenda twazagera aho dutinyuka kuvugisha ukuri tugakira iki kirungurira tukareka gukomeza gukorera kubwoba.
Honorable , ibi birakureba , nawe afande birakureba , namwe mwese musoma iki kinyamakuru mwihishe bwacya tugahurira mu ” bacu ” duseka “ibigarasha ” n’ ” ibipinga “.
Uwatwohereje iyi nyandiko yadusabye kudatangaza amazina ye kuko ” byagirira ingaruka mbi umuryango we , incuti abavandimwe n’ abo abereye umukoresha bose “. Aya mafoto ni collage ye yohereje hamwe niyi nyandiko.
Inyenyeri News Group
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/batuzaniye-igipupe-kivuga-ngo-ni-iterambere/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONNjya numva abategetsi bacu banenga iki kinyamakuru cyanyu bivuye inyuma ariko kandi bakanamenya ibyo cyanditse bakabiganiraho baryana inzara none navuze nti reka najye mbandikire , mbature agahinda kanjye wenda bazakaganireho bigaye ! Ndi umukozi wa leta ariko hari nibindi nkora kuruhande nkuko muri iki...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS