Uku kwezi ka Gashyantare 2019 tugutangiye  ikibazo gikomeye cy’ impunzi z’ abanyarwanda ziri muri Kongo cyongeye  kuraza inkera. Amakuru akomeje guhererekanya ku imbuga nkoranyambaga , ashimangirwa namafoto  atwereka uburyo impunzi z’ abanyarwanda muri Mweso zimerewe nabi cyane. Kuva 1994 inzira ndende y’ impunzi y’ umunyarwanda irakomeje kandi ukomeje kubabara muri iyi nzira ni umwana , umubyeyi n’ umunya ntege nke .

Ikigaragara  ni uko leta ya Kongo itagifite gahunda yo kurengera impunzi y’ umunyarwanda ibarizwa kubutaka bwayo.

Kandi iyo leta yafashe umwanzuro wo kutita kumutekano wawe , iba yagutanze.

Byabindi  byari bimenyerewe byo kubona agahumekero k’ igihe gito  gatewe n’ inkunga ya hato na hato ivuye kumuvandimwe, nayo iboneka bigoye ( kuko burya n’ uwitwa ko yageze iyo ajya aba nawe ari impunzi  ifite ibibazo bitari bike) , bisa nk’aho byarangiranye na Kabila.

Amakuru agera ku Inyenyeri aturutse ahantu hizewe munzego z’ ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akomeje kugaragaza gahunda  yo kubuza amahoro impunzi z’ abanyarwanda kugeza aho zisigaranye amahitamo abiri gusa: gusubira mu Rwanda cyangwa gushirira muri Kongo . Ibi ariko , usibye  gukomeza kubibwirwa n’abo munzego za leta batandukanye , umuntu wese wabonye ukuntu abashyize intwaro hasi bo muri FDLR bacyuwe , akanabona uburyo impunzi z’abanyarwanda  zisigaye muri Kongo zifashwe , nawe yabyisobanurira .

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/IMG-20190205-WA0013.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/IMG-20190205-WA0013.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUku kwezi ka Gashyantare 2019 tugutangiye  ikibazo gikomeye cy’ impunzi z’ abanyarwanda ziri muri Kongo cyongeye  kuraza inkera. Amakuru akomeje guhererekanya ku imbuga nkoranyambaga , ashimangirwa namafoto  atwereka uburyo impunzi z’ abanyarwanda muri Mweso zimerewe nabi cyane. Kuva 1994 inzira ndende y’ impunzi y’ umunyarwanda irakomeje kandi ukomeje kubabara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE