Ejo hazaza h’ igihugu cyacu  hagomba gushingira ku ubumwe b’abanyarwanda tukava muri politike y’ umwiryane ushingiye kudutsiko twitwaza  inkomoko z’abanyarwanda . Ntawe uhitamo umuryango nyarwanda avukamo cyangwa intara avukamo .Hari abavukiye mumahanga, n’ uyu munsi barahavukira , hari abavuka ku abanyamahanga ariko  ntibibabuza kuba abanyarwanda. Uwiyumvamo ubunyarwanda aba ari umunyarwanda . Ubunyarwanda ni ku umutima.

Abanyarwanda dufite gakondo duhuriraho . Dufite agapande gato ku butaka bw’ iyi isi  kitwa igihugu cyacu. Ako gapande ki isi tugomba kugakomeraho , tukagakunda tukagasigasira. Tugakora ibishoboka byose tukakubaka  tukagasura ,ndetse nabashoboye tukagatura ariko ntitwibagirwe ko twagatura tutagatura , igihugu cyacu ari mbere na mbere igitekerezo.

 

Ni gute umunyarwanda yita undi munyarwanda Haduyi? Umwanzi ? Umwanzi w’igihugu?

Haduyi wande?

Umwanzi w’ igihugu  kihe? Umunyarwanda ko ariwe gihugu se yakwiyanga  bigatanga iki?

Ntabantu babiri babona ibintu kimwe. Baba impanga cyangwa  incuti. N’ abashakanye baruzuzanya.

Harya icyo dupfa ni uko igihugu kigomba kuyoborwa?

Twabigizeho impaka se muburyo bwa kinyangamugayo?

Twabiganiriye mubwubahane ?

Tukemeranya kubyo tutabona kimwe mubwubahane abanyamakosa bagakosorwa ,

Abanya bigwi bagashimwa.

Abanyarwanda  rero tugomba kumvikana , tugashyira imbere ikinyabupfura twese tutayobewe.

Tugasubiza ubwenge kugihe , tugakorera igihugu cyacu , tukareka kwihemukira no kwisebya.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-28.jpg?fit=292%2C172&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-28.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONEjo hazaza h’ igihugu cyacu  hagomba gushingira ku ubumwe b’abanyarwanda tukava muri politike y’ umwiryane ushingiye kudutsiko twitwaza  inkomoko z’abanyarwanda . Ntawe uhitamo umuryango nyarwanda avukamo cyangwa intara avukamo .Hari abavukiye mumahanga, n’ uyu munsi barahavukira , hari abavuka ku abanyamahanga ariko  ntibibabuza kuba abanyarwanda. Uwiyumvamo ubunyarwanda aba ari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE