Gupolitika  : gukorera ingenga bitekerezo runaka ubukangurambaga umuntu yitwaza amakuru ahora agenerwa kukayiko kugirango itegwe amatwi ,iryohere abayumva maze bayigire iyabo.

Gen Kabarebe ,Joseph Goebbels wa perezida Kagame asigaye akora akazi ko kuzitira urugo rw’ igisuti cya shebuja  akakanoza kuburyo buteye inkeke .

Afande Kabarebe  urebye ni nawe utegeka u Rwanda kuko perezida Kagame we  yibanda ku intara yo mukirere akunda kugana agiye mubucuruzi bwa byabindi byibwa muri Congo ( bisigaye bimugeraho biciye muri babandi aba yatumye yo), no  guhahira abanyarwanda ya myenda ya mpatsibihugu batazapfa bashoboye kwishyura .

Muri uko gutegeka u Rwanda kwe , Afande Kabarebe nk’ injijuke yize siyansi politike , yicisha bugufi , akirinda gukozanya amahembe na giti mujisho nyiringeso mbi  umwitura inshyi n’ agasuzuguro . Yicisha bugufi ajijisha abanyarwanda, akabatamika ikinyoma gisize umunyu , nabo bakakimira bunguri ! Yigeze no kutubeshyera kuri Televisiyo ( TVR) ko Inkotanyi zateye u Rwanda zitagamije gufata ubutegetsi!

Afande Kabarebe abara inkuru nk’ umuhanzi  kuburyo urebye nabi wakwibeshya ukagirango  ajya imbere y’ abanyarwanda atabanje kwiga kuri buri kantu kose avugaho dore ko  aba anabwira urubyiruko .

Ejo bundi hari urwo yihereranye I Musanze arubwira intsinzi y’ urugamba  rwabanje kugora ingabo za RPA ,aruratira urubyiruko ( nawe yarimo icyo gihe ) ‘Rwiyemeje gukoresha imbaraga rufite mu kwikemurira ibibazo no kubaka igihugu rubifashishwemo n’ubuyobozi bwiza n’umutekano rufite’.

Afande Kabarebe   arapolitika nkuko natangiye iyi nkuru mbivuga, araroga urubyiruko mubitekerezo . Ararutera ibibyimba mubwonko  !

Ubuyobozi bwiza avuga ubwo ni ubuhe? Ubwa Kagame uhora mu umurengwe n’mumunyenga w’ indege ze ?

Rubyiruko , Afande Kabarebe arababeshya . Ni byo koko ingabo za RPA zatsinze urugamba zatangije  muri 1990 ariko icyo atababwira ni ukuntu we na shebuja n’ agatsiko kabo bashimuse iyo ntsinzi y’ ingabo za RPA ,  bagafata matekwa amateka y’ abitangiye iyo ntsinzi , barigisa demokarasi yaharaniwe igahabwa ibitambo bitabarika maze  bakimika igitugu n’ igisuti ahora amesa kikanga gucya, abubeshyera ngo ni ubuyobozi bwiza !

Rubyiruko muramwime amatwi kuko atabashakira amahoro na demokarasi muri uko gukomeza gutuka ubwenge bwanyu .

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/kabarebe-12-64098.jpg?fit=960%2C594&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/kabarebe-12-64098.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONGupolitika  : gukorera ingenga bitekerezo runaka ubukangurambaga umuntu yitwaza amakuru ahora agenerwa kukayiko kugirango itegwe amatwi ,iryohere abayumva maze bayigire iyabo. Gen Kabarebe ,Joseph Goebbels wa perezida Kagame asigaye akora akazi ko kuzitira urugo rw’ igisuti cya shebuja  akakanoza kuburyo buteye inkeke . Afande Kabarebe  urebye ni nawe utegeka u Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE