Iburasirazuba – Ahanyuranye mu Rwanda usanga abahinzi bahingira abantu bakishyurwa ku mubyizi badahabwa arenga 1000Frw ku munsi, twaganiriye n’abo mu kagari ka Mvumba mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, bo bahabwa 700Frw ku mubyizi, aya ngo ntacyo amarira imibereho yabo. Hagati aha Itegeko rigena umushahara fatizo rirategerejwe…

Abahingira umubyizi mu cyaro amafaranga bakorera ntatuma batera imbere

Abahingira umubyizi mu cyaro amafaranga bakorera ntatuma batera imbere

Abahingira abandi mu byaro usanga abenshi ari abantu badafite ubutaka buhagije bwo guhinga, bafite abana bo kwitaho n’izindi nshingano zinyuranye, bakeneye ibintu by’ibanze mu buzima, imibereho myiza n’iterambere kimwe n’abandi. Ibi ariko kuri bo ni inzozi.

Magana arindwi ku munsi ntibazi uwayashyizeho, kandi bagomba kuyakorera kuko ngo nta kundi babigenza.

Uwitwa Mutuyimana Claude w’ikigero cy’imyaka 40 ati “Ugereranyije ukuntu umuhinzi avunika n’ukuntu ibintu bigenda bihinduka ku isoko 700 ni macye ntacyo atumarira, ariko ntakundi turayafata tukayakoresha igishoboka ariko ni amaburakindi.”

Twizerimana Jeannette nawe uhinga ku mubyizi muri aka kagari ati “Tuvugishije ukuri amafaranga magana arindwi si menshi ariko ntakundi turayafata, gusa wibaze igihe nazagurira igitoki kimwe kigura bibiri atanu (2500Frw). Kereka nkibye.”

Ibitekerezo nk’ibi by’ubuke bw’aya mafaranga n’uko adashobora kubateza imbere no kubafasha mu mibereho nibyo abahinzi benshi nk’aba bavuga muri aka kagari. Kandi nabo ngo bakeneye gutera imbere.

Twizerimana Jeannette avuga ko 700Frw ku mubyizi atavana umuntu mu bukene

Twizerimana Jeannette avuga ko 700Frw ku mubyizi atavana umuntu mu bukene

Ndacyayisenga Emilien uyobora Akagali ka Mvumba avuga ko koko aya mafaranga ari macye cyane ariko ntacyo babihinduraho kuko atangwa ku bwumvikane bw’abahinzi n’abahingisha.

Ati “urebye uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze ku isoko biragoye, ubundi yakabaye igihumbi (1000Frw) nibura kugirango uwakoze akuremo ayo arya anizigame.”

Abahingisha ariko bo ngo babona ahagije, Murekatete Juventine ujya uhingisha mu kwe ati “Ni ayo… ibiryo birahari, dufite ibitoki dufite imyumbati nta kibazo k’ibiribwa gihari keretse iyo ibihe byabaye bibi.”

Itegeko rigena umushahara fatizo rigenderwaho ubu ni iryo mu 1980 rigena amafarnaga 100 ku munsi, muri Nyakanga uyu mwaka Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rizagena imishahara fatizo mishya ubu hategerejwe Iteka rya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo rigena imishahara fatizo ritangazwa mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Mu gihe ritarasohoka, ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi bwo mu Ukuboza 2017, buvuga ko ukurikije ibiciro biri ku isoko n’iby’ibanze umuntu akeneye ngo abeho, umushahara fatizo ku mubyizi ukwiye kuba nibura 3 000Frw  mu cyaro na 4 000Frw mu migi.

Photos©Umuseke

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/visit-kagam.jpg?fit=671%2C374&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/visit-kagam.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIburasirazuba – Ahanyuranye mu Rwanda usanga abahinzi bahingira abantu bakishyurwa ku mubyizi badahabwa arenga 1000Frw ku munsi, twaganiriye n’abo mu kagari ka Mvumba mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, bo bahabwa 700Frw ku mubyizi, aya ngo ntacyo amarira imibereho yabo. Hagati aha Itegeko rigena umushahara fatizo rirategerejwe… Abahingira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE