Nyuma y’amagambo yakomeje gukoreshwa n’abategetsi ba Kigali ku byerekeye urupfu rwa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya, twaganiriye n’abanyarwanda batandukanye maze bavuga akabari ku mutima.

Nguwo Perezida Kagame wiyemeje kwica abamunenga bose ngo akabarangiza

Bamwe bati ntabwo Perezida Paul Kagame yakagiye yica abamunenga kuko nta gihugu kitagira abakinenga. Abandi bati ese perezida yibaza ko azabaho mu Rwanda wenyine? Naho abandi bati “ntitwajyaga dukurikirana politiki , ariko ubu noneho igihe kirageze ngo tuyoboka Rwanda National Congress”.

Kagame Kabarebe na Mushikiwabo

Twanakurikiye inyandiko zimwe na zimwe zisobanura ubukana n’amagambo yakoreshejwe na Gen Kabarebe ndetse na Mushikiwabo Louise, bikurikiraho n’amagambo yavuzwe na perezida , bose bahuriza ku kuntu Col Karegeya yari umwanzi w’igihugu ndetse akwiye gupfa.

Col Karegeya yasize impfubyi

Ntabwo bumva ukuntu Perezida yavuga ati “ahubwo yagombaga kuba yarishwe cyera”, bwacya akongera agahuzagurika ngo abo mu muryango wa Col Karegeya ntibigeze basaba ko ahambwa mu Rwanda!! Bati none se umuntu asaba uruhushya rwo gushyingurwa iwabo?

Hari umukambwe twavuganye atwemeza ko ngo yabonye abategetsi benshi ariko Kagame we ngo ari umwaku u Rwanda rwagize, ati “nta gupfusha Gen Rwigema, Gen Yuvenali Habyalimana, Col Alex Kanyarengwe, Col Lizinde

ngo upfushe Col Adam Waswa, Maj Bayingana, Bunyenyezi, Kayitare, Muvunanyambo, Ngumbayingwe, Mirindi, Karangwa mukuru na Karangwa muto, Muhirwa, Sam Byaruhanga, Gashumba, n’abandi benshi hanyuma ngo usigarane Kagame noneho ngo abone uko arenzaho Col Karegeya, ndetse amaze kwigera Gen Kayumba Nyamwasa incuro ebyiri.

Undi Munyarwanda twavuganye we yakoresheje amagambo akarishye kuri Gen James Kabarebe, ati “kariya karata umudigi wuzuye ibishorobwa n’ibirwara bidakira, kagatinyuka kakavuga ko Col Karegeya apfuye nk’imbwa? Niwe mbwa kandi imbwa yatangiye kunuka itarapfa nako itarahuhuka! Karegeya yapfuye nk’umugabo atagambaniye benewabo”.
Yarakomeje ati “naba na Col Karegeya ahambwe n’abo yagiriye neza naho Kabarebe we azapfa nka bene Saddam Hussein!
Uwo mutindi ngo Kagizegate Kabarebe arasabwa kwireba na ruriya rushwima yikoreye imbere ye aho kuvuga ku bandi bantu!! Natubwire ahubwo uko abakozi be badashobora kumuvugisha bamurora mu maso kubera ukuntu wagira ngo mu kanwa ke hatuyemo agasamunyiga! Yashoborwa na Kagame wamwangiye kujya kwivuza hanze ngo adaherayo, akaba ari mu kubora ahagaze!!”

Mu kurangiza, uwo Mzee yagize icyo avuga kuri Mushikiwabo ati “iriya nkotsa yabyawe n’umuboyi ntabwo iba izi ibyo avuga. Icyo nababwira bose ni uko iminsi babarira abanyarwanda kubamara , bayibare bibarira n’iyabo bwite!”

Naho umwe mu bayoboke ba FPR inkotanyi twegereye tumusanze mu kabari, yadutangarije ko iyaba Kagame aticaga ngo amahirwe ye yo kuyobora abanyarwanda yari akiriho. Intore zamwumvaga zahise zimutwama zimwuka inabi, tuvanamo akacu karenge hatambuka twe!

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/Kagula.jpg?fit=609%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/Kagula.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSNyuma y'amagambo yakomeje gukoreshwa n'abategetsi ba Kigali ku byerekeye urupfu rwa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya, twaganiriye n'abanyarwanda batandukanye maze bavuga akabari ku mutima. Nguwo Perezida Kagame wiyemeje kwica abamunenga bose ngo akabarangiza Bamwe bati ntabwo Perezida Paul Kagame yakagiye yica abamunenga kuko nta gihugu kitagira abakinenga. Abandi bati ese perezida yibaza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE