Uretse politike nshya ya leta ya Kongo yo gushyira kumurongo akarere k’ uburasira zuba bw’ icyo gihugu, impapuro zo guta muri yombi abarwanya leta y’ u Rwanda ntaho zaba zihuriye n’ igikorwa cyo kunoza umutekano w’ inama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth itegerejwe muri 2020 (Common Wealth Heads Of Government Meeting 2020) ?

Akarere k’ uburasira zuba bwa Rebubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo karahagurukiwe , imitwe yitwara gisirikari ibarizwa muri ako karere nayo irahagurukirwa cyane cyane kuva Umuryango w’ Abibumbye watangaza  iyi Mid Term Report yo kuri 18/12/2018 :

http://www.undocs.org/en/S/2018/1133

Nyuma y’ iyo raporo niho twumvishe leta y’ u Rwanda itangira gushyira mubikorwa  gutanga impapuro zo guta muri yombi abayirwanya bavuzwe muri iyo raporo babarizwa cyangwa bakorana na RNC ,P5 na CNRD , amazina y’ abatangiwe izo mpapuro akomeje gushyirwa ahagaragara na Radio France Internationale  ( Kayumba Nyamwasa ,Frank Ntwali , Kennedy Gihana bo mu ishyaka RNC Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte A.K.A Sankara n’ abandi bo mu impuza mashyaka P5 tutaramenya …).

Inyenyeri yashoboye kuvugana n’ umunyamategeko mu Rwanda atubwira uko abona iby’ izo mpapuro:

“U Rwanda rwatanze izo mpapuro kuri Kayumba Nyamwasa kuva 2010 , ubu turi muri 2019, ntagisubizo turabona kuri iyo dossier. Usibye no kuba nta masezerano yo guhererekanya abo inkiko zacu ziba zakatiye ibihano ( na Afurika y’ Epfo) , igihugu gitanga umuntu gikurikije inyungu kibifitemo. Ayo masezerano iyo ahari  bishobora gufata hagati y’ imyaka 2- 5 kugirango umuntu atugereho. “

Uyu munyamategeko  twamubajije nimba yumva umuntu wahawe umudali wa ‘Presidential Medal Award of Freedom’ na Leta zunze ubumwe bwa Amerika akaba afite umubano wihariye na Lantos Foundation , iharanira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu nayo yamuhaye igihembo muri 2011 yafatwa agatabwa muri yombi nizo mpapuro leta y’ u Rwanda yatanze adusubiza ati :

“ Nimba koko aricyo kigamijwe … ubwo Rugira (ambasaderi w’ u Rwanda mu Ubiligi ) niwe uzabikurikiranira hafi muzamwegere mumubaze ibindi bisobanuro.”

Ikigaragara ni uko u Rwanda rwitaye cyane ku kibazo cy’ umutekano w’ abo bashyitsi b’ imena  bashobora no kuzifuza gutambagira ishyamba rya Nyungwe igihe bazaba bitabiriye iyo nama y’ abakuru b’ ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth .

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/2019-02-05-14-28-43-630459315.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/2019-02-05-14-28-43-630459315.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUretse politike nshya ya leta ya Kongo yo gushyira kumurongo akarere k’ uburasira zuba bw’ icyo gihugu, impapuro zo guta muri yombi abarwanya leta y’ u Rwanda ntaho zaba zihuriye n’ igikorwa cyo kunoza umutekano w’ inama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth itegerejwe muri 2020 (Common Wealth...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE