Umushoferi yashyikirije polisi abari batwaye imifuka 4 y’urumogi
Umushoferi yahawe ikiraka cyo gutwara imizigo n’abagabo batatu muri taxi voiture ngo ayivane Rusororo ayijyane Kimisagara yumvise inukamo urumogi arabajyana abageza kuri Police Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Aba bagabo bafatanywe urumogi
Byabaye kuri iki Cyumweru ahagana saa moya za mu gitondo, imodoka yarimo abagabo batatu.
Iyo mifuka yarimo udupfunyika 8000 tw’urumogi. Kuri ubu abagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura.
Umuvugizi wa Police Mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi ashima uriya mushoferi wanze gutiza umurindi abacuruza ibiyobyabwenge agahitamo kubageza kuri Polisi.
Yibutsa Abanyarwanda ko ibiyobyabwenge by’uburyo bwose bikoreshejwe byangiza umubiri kandi ababikoresha bikabaviramo gukora ibindi byaha.
Ati “Iyo ababifatanywe bahamwe n’icyaha bahanwa n’amategeko bityo rero rwose abantu babireke.”
Yongeye gusaba abantu kujya batanga amakuru aho bakeka cyangwa babonye abacuruza ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Ibihano bikaze ku byaha birebana n’ibiyobyabwenge
Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Iyi ngingo inavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:
Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;
Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;
Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni (50.000.000 FRW) mirongo itanu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/umushoferi-yashyikirije-polisi-abari-batwaye-imifuka-4-yurumogi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSUmushoferi yahawe ikiraka cyo gutwara imizigo n’abagabo batatu muri taxi voiture ngo ayivane Rusororo ayijyane Kimisagara yumvise inukamo urumogi arabajyana abageza kuri Police Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Aba bagabo bafatanywe urumogi Byabaye kuri iki Cyumweru ahagana saa moya za mu gitondo, imodoka yarimo abagabo batatu. Iyo mifuka yarimo udupfunyika 8000 tw’urumogi....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS