Umubyeyi Zula Karuhimbi yatabarutse
Umubyeyi Zula Karuhimbi watabaye abatutsi akabahisha iwe, akabitangira igihe bahigwaga muri 1994 yatabarutse ejo Kuwambere taliki 17 Ukuboza 2018.
Zula Karuhimbi yahawe ishimwe ry’ Umurinzi w’ Igihango na Perezida wa Repubulika Paulo Kagame ariko haza kubaho uburangare bukabije kuko nyuma y’ iryo shimwe ry’ Umudali yabayeho mubuzima bubabaje cyane kubera ubukene.
Nyuma yo gusurwa n’ itangazamakuru , yakorewe ubuvugizi aza kwubakirwa icumbi muri 2016 anahabwa ubufasha bw’ inkunga y’ ingoboka.
Umubyeyi zula Karuhimba atabarutse yari afite imyaka 98.
Imana imuhe iruhuko ridashira .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/umubyeyi-zuka-karuhimbi-yatabarutse/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-18-4.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-18-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSUmubyeyi Zula Karuhimbi watabaye abatutsi akabahisha iwe, akabitangira igihe bahigwaga muri 1994 yatabarutse ejo Kuwambere taliki 17 Ukuboza 2018. Zula Karuhimbi yahawe ishimwe ry' Umurinzi w' Igihango na Perezida wa Repubulika Paulo Kagame ariko haza kubaho uburangare bukabije kuko nyuma y' iryo shimwe ry' Umudali yabayeho mubuzima bubabaje cyane kubera...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS