Igitero cy’ibyihebe cyibasiye inzu y’ubucuruzi ya Westgate muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, bivugwa ko cyari kiyobowe n’umugore ukomoka mu Bwongereza uzwi nka ‘White widow’ ariko ubusanzwe witwa Samantha Lewthwaite.

samanthalewthwaite-1ac05

Ikinyamakuru Global Publishers cyo mu gihugu cya Tanzania cyashyize ahagaragara bimwe mu bivugwa ku buzima bw’uyu mugore wari uyoboye ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab wigambye ko ari wo wagabye iki gitero cyamaze iminsi itatu.

Dore bimwe ukwiriye kumenya ku buzima bwa Samantha Lewthwaite :

1. Samantha, afite imyaka 29 y’amavuko, yavukiye mu gace ka Buckinghamshire mu Bwongereza, afite abana batatu yitandukanyije nabo ndetse n’umuryango we wose mu 2007 ubwo yazaga gutura muri Kenya. Al Shabaab ivuga ko uyu mugore azi ubwenge bwinshi.

2. Raporo za Polisi zivuga ko uyu mugore yari umutoza w’abagore bo mu mutwe wa Al Shabaab bazwi ku kugendera ku matwara y’intambara ntagatifu ya jihad. Samantha yari umugore w’umugabo witwa Germaine Lindsay wiyahuye nyuma yo kugira uruhare mu iturika ry’igisasu muri gari ya moshi mu mujyi wa London tariki 7 Nyakanga 2005.

3. Zimwe mu mpapuro zivugwa ko zaba ari iz’uyu mugore zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cya Daily Mail, zivuga ko yareraga abana be ngo bagire ukwizera gukaze. Umugabo we wa kabiri Habib Saleh Ghani nawe bivugwa ko yapfiriye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyari cyagabwe na Al Shabaab.

4. Hari izindi mpapuro zivuga ko igihe kimwe yigeze kuvugana n’umugabo we aho yagize ati “Ghani yaganiriye n’umwana wanjye w’imyaka ine ndetse n’umukobwa wanjye w’imyaka itanu ababaza icyo bashaka kuba cyo nibaba bakuru bavuga ibisubizo byinshi ariko bose bahurira ku kuba bazaba abarwanyi ba jihad (Mujahidina).”

samantha-lewthwaite-1-522x293

5. Samantha yari kabuhariwe mu gukora ibikoresho bihisha isura, izuru n’umutwe dore ko mbere yo kugana ibyihebe yakoraga ibijyanye no gukora imideri ijyanye n’umuco wa kiislamu ari na byo yakomeje gukora akigera mu byihebe aho yabaga i Mombasa muri Kenya.

 

Samantha Lewthwaite wari uyoboye abateye Westgate Mall

6. Bivugwa ko ari we wanaze gerenade mu bafana barebaga umupira wahuzaga u Bwongereza n’u Butaliyani muri Euro 2012 muri Uganda tariki 24 Kamena agahitana abantu batatu, barimo umwana w’imyaka itatu. Isack Simiyu w’imyaka 23 wari mu kabari ka Jericho katewemo icyo gisasu yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe n’umugore w’umuzungu wari wambaye igitambaro cy’umukara mu mutwe. Yemeza ko yamwiboneye neza ndetse n’ubwo Polisi yamwerekaga amafoto ane y’abagore bakekwa, yahisemo Samantha.

7. Ni icyihebe cy’umugore utinyitse cyane kuva yatandukana na Ulrike Meinhof washinze itsinda rya Red Army rishinjwa kuba ari ryo ryagize uruhare mu iturika ry’ibisasu mu Budage bw’u Burengerazuba 1970.

8. Ubwo yirukankiraga mu nzu yari atuyemo i Mombasa, Polisi yasanzemo igitabo yandikamo ibyo atazibagirwa aho yanditsemo ko yifuza ko abana be baba abiyahuzi. Avuga kandi ko bafite imbunda zikaze n’amasasu n’ibindi bikoresho birimo n’iby’ubutabire (chemicals) bakoresha iyo bajya kwiyahura.

9. Izina yahawe rya Kiislamu ni Asmaa Shahidah Bint-Andrews, umuhungu we, Abdur-Rahman Faheem Jamal, yavukiye mu bitaro bya Stoke Mandeville mu 2009. Ku byemezo byo kwa muganga biranga uyu mwana, nta zina rya se ririho. Yahindutse umuyisilamu afite imyaka 18 areka kwambara amapantalo n’imipira ahita yambara imyambaro ya kiislamu imenyerewe nka hijab.

10. Yize amasomo y’idini na politiki mu ishuri rizwi nka Oriental and African Studies mu gace ka Russell Square mu mujyi wa London hafi y’ahari ibuye ry’aho umugabo we yiyahuriye.

mpirwaelisee@igihe.rw

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/samanthalewthwaite-1ac05.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/samanthalewthwaite-1ac05.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIgitero cy’ibyihebe cyibasiye inzu y’ubucuruzi ya Westgate muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, bivugwa ko cyari kiyobowe n’umugore ukomoka mu Bwongereza uzwi nka ‘White widow’ ariko ubusanzwe witwa Samantha Lewthwaite. Ikinyamakuru Global Publishers cyo mu gihugu cya Tanzania cyashyize ahagaragara bimwe mu bivugwa ku buzima bw’uyu mugore wari uyoboye ibyihebe byo mu mutwe wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE