Ubuvantara , ubuvandimwe
Nimba u Rwanda rwaratwawe n’ ubwami , aba Hutu bakarambirwa ubuja n’uburetwa bagakora Revolution ,bakibohora iyo ngoyi, iyo Revolution ikamenesha abari bafite ubutegetsi bagahunga igihugu, bahunga ababatwikiraga ,ababatemaga nababicaga , kuko tutakwirengagiza ko habayeho ubwicanyi bwatewe n’ inzika nayo yatewe nakarengane kamaze imyaka n’imyaka n ‘uyu munsi tukibonera ingaruka …
Nimba uwashoboye guhunga , ntayoboke repubulika n’ingoma ,kuko atari kurenga k’umarangamutima agapfa kwemera agategekwa n’ uwari umuja ejo we yari umutware , yaragiye akagura umuryango we mukaga n’agahinda by’ubuhungiro , imyaka igashira indi igataha , iyo yahungiye bamwinubira , bamuvuma ,bamucyurira ubunyarwanda nk’icyaha , bamuha ubwenegihugu bukaba ari bwabundi bucagase , akagera aho yirukanwa nkuko Kongo igiye kwirukana FDLR , yagera iwabo bakamushinyagurira ngo azaze azanye ubutaka , ngo ikirahure cyaruzuye, bwacya agatera ati ubwo bunyarwanda ntukirwa nagera i Rwanda nkabwangirwa nzemera mburwanire … ubuvandimwe azabuhabwa ryari?
Nimba u Rwanda ruzahora muri iyi muzunga y’ ingoma zisimburana uneshejwe akamburwa ubwenegihugu, cyangwa agahabwa ubwo guhakwa turarushywa niki tuvuga impinduka?
Turashaka se impinduka izimika indi ngoma y’abazarusha abandi ubunyarwanda ?
Ingoma zinangira , ingoma za “naratsinze hunga cyangwa uyoboke “ na “hondwa unoge ibitekerezo byawe ubimire “ rwose zirarambiranye!!
Turi abavandimwe , twakwangana, twanenana, twakwishishanya , twakwicana, twakwifurizana inabi , turi abavandimwe .
Muvandimwe rero, nyubahira igihugu cyanjye kuko ari umubyeyi wawe akaba ari n’uwanjye , mufiteho uburenganzira nkuko nawe ubumufiteho.
Mfite uburenganzira murugo rw’ umubyeyi wanjye nkuko nawe ubufite .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ubuvantara-ubuvandimwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-1.png?fit=267%2C189&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-1.png?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONNimba u Rwanda rwaratwawe n’ ubwami , aba Hutu bakarambirwa ubuja n'uburetwa bagakora Revolution ,bakibohora iyo ngoyi, iyo Revolution ikamenesha abari bafite ubutegetsi bagahunga igihugu, bahunga ababatwikiraga ,ababatemaga nababicaga , kuko tutakwirengagiza ko habayeho ubwicanyi bwatewe n’ inzika nayo yatewe nakarengane kamaze imyaka n’imyaka n ‘uyu munsi tukibonera ingaruka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS