Ibinyamakuru n’ abanyamakuru bacu bakomeje kwirengagiza ikibazo cy uburara n’ ubujura mumugi wa Kigali. Baririnda gukoma rutenderi ngo hatagira uwo cya kibazo cy’ inzara ya koronavirusi cyiyongereye kuyari isanzwe muri ba kinini . Sinzi ukuntu nasobanura aho iyi koronavirusi igejeje umunyarwanda waryaga aruko yakoze. Urubyiruko rwinshi rwirirwa rwicira isazi mumaso iyo muri bya bice by’ umugi polisi idapfa gukandagiramo. Benshi biyemeje guhanga umurimo wo kwiba. Iki kibazo gikomeza kwirengagizwa kuko ngo kuvuga kumutekano umeze nabi ari ugupfobya no gusebya igihugu nyamara kizajya kwitabwaho amazi yararenze inkombe!

Ntibyorohera ba minisitiri n’ abandi banyarwanda batuye aharinzwe neza , hatajya hagira ikibazo cy’ amazi n’ umuriro kwumva icyo kibazo cy’ ubujura bugeze aho kudutera kwiheba twebwe abakene ba viziyo 2020. Nako ngo ntabakene baba muri Kigali! Mbabwije ukuri ko hari aho abo bajura batagitinya no kwiba kumanywa y’ ihangu. Ugahura n’umwana usanzwe uzi nk’ umwana w’ umuturanyi akakubwira ati ibwirize nawe urabona uko ibintu bimeze akureba ikijisho akwereka icyuma . Akenshi ntanicyuma baba bakeneye kwereka umuntu, baraza bakakugota ari nka batatu, ukisobanurira ibikurikira.

Mbabazwa n’ abo basore nari nzi nk’ abanyeshuri bahinduka abajura kugirango bahahire ba nyina cyangwa barumuna babo icyo bararira iminsi nk’ibiri dore ko abana benshi basigaye barera abandi kandi ntabufasha bwa leta babona!

Sinifuza gusebya igihugu cyanjye , sindi butinde kukibazo cy’ inzara ariko ubukene bwo bumeze nabi cyane cyane kubera iki cyorezo cya koronavirusi cyafungiye abantu mungo. Ubukene , ubushomeri, ni ibibazo bihari kandi bifatika. Ubu mbandikira iyi ntabaza ,ibyo bibazo bibiri bimaze kubyarira umugi wa Kigali itsinda ry’ amabandi n’ ibyihebe byibasira abakene nkabo , ikibazo ntikiragera mubice by’ umugi birinzwe n’ imbunda ariko amaherezo naho ingaruka z’ubukene butera kwiheba ziragenda zihegera uko iminsi igenda kandi zizahagera nubwo hari abafite umutekano kuri byose bumva bidashoboka ! Imvura ijya kugwa ikirere cyaraburiye abagenzi.

K******** Musa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIbinyamakuru n' abanyamakuru bacu bakomeje kwirengagiza ikibazo cy uburara n' ubujura mumugi wa Kigali. Baririnda gukoma rutenderi ngo hatagira uwo cya kibazo cy' inzara ya koronavirusi cyiyongereye kuyari isanzwe muri ba kinini . Sinzi ukuntu nasobanura aho iyi koronavirusi igejeje umunyarwanda waryaga aruko yakoze. Urubyiruko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE