Tom Ndahiro yiyitiriye indi nyandiko ya za ntiti zo muri ” Office of the Government’s Spokesperson” iyobya uburari ku ihanurwa ry’ indege ya nyakwigendera Kinani Perezida Habyarimana! https://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ibikurangira-uwishe-juvenal-habyarimana

Ariko iyi ndege ko yabaye indege amaherezo yayo ni ayahe ?? Dossier irabikwa ikanga gukwira mukabati!?

Igihe ibinyoma ku ihanurwa ryayo bimaze bisigwa umunyu, bakabizana bagatereka imbere y’ abanyarwanda tukabyanga tuti ntimuduheho baduhaye amahoro !?

Ubu koko muri iyi 2020 ninde uyobewe ko indege yahanuwe n’ inkotanyi ?

Hitler yabwiye abazungu ngo ikinyoma usubiyemo incuro nyinshi kiragenda kigera aho cyumvikana nk’ ukuri ( ‘If you tell a big enough lie and tell it frequently enough, it will be believed’) ! Ibi birashoboka kuko n’ umunyarwanda yasize avuze ngo ” akaje karemerwa “ icyo bikoze ariko ngo ” buhoro buhoro nirwo rugendo” nubwo ” ikizere kiraza amasinde “ iby’ ejo bikabara ab’ejo, n’ abandi bajya kurengwa babanje kwibagirwa ko “iminsi yira ari myinshi igahimwa n’umwe” !

Gusa na ba nyiri ugucura ibi binyoma birambiranye bajye bibuka ko “ukuri kunyura mu ziko ntigushye “ banibuke ko “ivu rihoze ariryo ryotsa inzu”.

Christine Muhirwa

Photo : igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/01/IMG-20200121-WA0028.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/01/IMG-20200121-WA0028.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONTom Ndahiro yiyitiriye indi nyandiko ya za ntiti zo muri ' Office of the Government's Spokesperson' iyobya uburari ku ihanurwa ry' indege ya nyakwigendera Kinani Perezida Habyarimana! https://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ibikurangira-uwishe-juvenal-habyarimana Ariko iyi ndege ko yabaye indege amaherezo yayo ni ayahe ?? Dossier irabikwa ikanga gukwira mukabati!? Igihe ibinyoma ku ihanurwa ryayo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE