Tanzania yungutse miliyoni 350 kubera guhagarika ingendo z’ abayobozi bakuru


Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli

Umwaka umwe gusa Perezida wa Tanzania John Magufuli ahagaritse ingendo z’abayobozi bakuru, iki gihugu cyatangaje ko kimaze kunguka amadorali agera ku bihumbi 429 by’amadorali y’ Amerika ni miliyoni 350 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Banki y’igihugu ya Tanzania yavuze ko amadorali ibihumbi 429.5 by’amadorali bimaze kuboneka kuva mu Gushyingo 2015.

Banki ya Tanzania ivuga ko mu igenzura yakoze kuva mu Kuboza 2015, hagiye hagaragara igabanuka rikomeye ku mafaranga yakoreshwaga mu ngendo mu mahanga, ibi byose bikaba byaratewe n’icyemezo cya Perezida Magufuli cyo guhagarika ingendo z’abayobozi bakuru.

Ibitangazamakuru birimo The citizen bivuga ko ubusanzwe ngo Tanzania yatakazaga akayabo k’amadorali miliyoni 774.4 mu ngendo, kuva mu Gushyingo 2015 kugeza mu Gushyingo 2016.

Naho kuva mu Gushyingo 2014 kugeza mu Gushyingo 2015, iki gihugu cyari cyaratakaje arenga miliyari 1.2 z’amadorali.

Iki gihugu kandi kivuga ko ikoreshwa ry’amafaranga y’ingendo yagabanutseho 36%, kandi ngo kirakomeza gushyira imbaraga muri iki cyemezo.

Mu gushyingo 2015, Perezida John Magufuli nibwo yatangaje ingamba zikaze ku bayobozi bajyaga muri gahunda z’akazi mu mahanga, bakoresha amafaranga y’abaturage.

Perezida Magufuli yahise atangaza ko ingendo zose zajyaga mu mahanga zigizwe n’abayobozi bakuru muri leta, zihagaritswe kuva tariki ya 7 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Akazi gakomeye kakeneraga ko abayobozi bajya mu mahanga, ubu zizajya zikorwa n’abambasaderi ba Tanzania.”

Yakomeje agira ati “Keretse mu gihe hazaba hari impamvu yihutirwa mu mahanga, uwo muyobozi azajya yemererwa kugenda na Perezida w’Igihugu cyangwa n’umunyamabanga we.”

Ahubwo Perezida Magufuli yavuze ko abayobozi mu nzego za Leta, bagomba gusura abaturage kandi mu buryo buhoraho, kugira ngo bige kandi bakemure ibibazo by’abaturage.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/john-pombe.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/john-pombe.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICALATEST NEWSPerezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli Umwaka umwe gusa Perezida wa Tanzania John Magufuli ahagaritse ingendo z’abayobozi bakuru, iki gihugu cyatangaje ko kimaze kunguka amadorali agera ku bihumbi 429 by’amadorali y’ Amerika ni miliyoni 350 mu mafaranga y’ u Rwanda. Banki y’igihugu ya Tanzania yavuze ko amadorali ibihumbi 429.5 by’amadorali bimaze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE