Ntawahungabanya umutekano, n’abaje mwabonye isomo babonye – Col Muhizi

 

Rubavu – Nyuma y’imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abarwanyibikekwa ko ari aba FDLR Abaturage bo mu mudugudu waCyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bateraniye munama y’umutekano bahumurizwa n’abayobozi ndetse n’uyobora ingabo muri aka gacewababwiye ko nta kizahungabanya umutekano wabo kuko ingabo zikomeye.

Abaturage beretswe aba barwanyi bishwe, bari bambaye imyenda ya gisirikari
Abaturage beretswe aba barwanyi bishwe, bari bambaye imyenda ya gisirikari

Abaturage ba hano bavuga ko iyi mirwano yamaze nk’iminota 30 kuko batangiye kumva amasasu saa sita na 28 z’ijoro agacogora ahagana saa saba zirenga.

Vestine Nyabirayi wo muri uyu mudugudu avuga ko atari ubwa mbere bumvise amasasu muri aka gace gusa iri joro yatinze, akabona ibyabaye bukeye aho abarwanyi yita aba FDLR baguye ari bane(4).

Patrick Twiringirimana nawe wa hano yari kumwe na bagenzi be babiri ku irondo kandi bari bamaze no kuvugana n’abasirikare nabo bari ku irondo.

Maze ngo we na bagenzi be babona abantu bikoreye utuzigo bafite n’imbunda bambuka mu kibaya baza mu Rwanda, ngo bari bayobowe n’umuturage wambaye ikoti ryera. Umwe muri bagenzi ba Patrick bari ku irondo niwe wahise ajya kubwira abasirikare ko batewe, maze ngo babibonye bahita batangira kurasa.

Ati “ Baje ariikirongo, buri umwe yari yikoreye agatwaro afite n’imbunda. Batangiye kurasasaa sita na 25 z’ijoro, amasasu yacecetse saa saba ziri kuzura neza.”

Imirambo ine niyo yavanywe ahabereye imirwano, abandi batatu ngo abateye babasubiranyeyo
Imirambo ine niyo yavanywe ahabereye imirwano, abandi batatu ngo abateye babasubiranyeyo

Gahungu Theoneste umuyobozi w’Umudugudu byabereyemo  avuga ko amasasu yatangiye kumvikana cyane nka saa sita n’iminota 48, ngo yacecetse saa saba,  acyumva amasasu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Gahungu avuga ko ingabo zari hafi zigahita zirasana n’aba bateye.
Mu gitondo hakozwe Inama y’umutekano y’abayobozi n’abaturage ba hano, hazanywe imirambo ine (4) y’abarashwe muri iyi mirwano bagapfa, nta warashwe cyangwa iwakomeretse ku ruhande rw’u Rwanda watangajwe cyangwa werekanywe, bavuze ko umuturage umwe ariwe wakomerekejwe n’isasu akaba ari kuvurwa.

Nubwo herekanwe imirambo ine, abateye ngo basubiranyeyo indi mirambo itatu(3), abapfuye bose hamwe mu bateye ngo ni barindwi nk’uko byavuzwe muri iyi nama.

Muri iyi nama abaturage batangaje ko aba bantu barashwe bosenta n’umwe bazi cyangwa bigeze babona muri aka gace mbere.

Ikiranga umwe mu bishwe cyagaragajwe
Ikiranga umwe mu bishwe cyagaragajwe

Col Muhizi Pascal uyobora brigade ya 301 ikorera Nyabihu na Rubavu yabwiye abaturage ko umutekano uhari kandi nta uzawuhungabanya ingabo zihari.

Ati “Ndabasaba ko mwakomeza gahunda zanyu, nta mwanzi wahungabanya umutekano w’u Rwanda, nabaje mubonye isomo bahaboneye… N’iyo bagaruka bikubye inshuro 10 ntacyo badutwara ingabo zacu zirakomeye.

Aka gace gahana imbibe n’agace k’ikirunga cya Nyiragongomuri Congo aho aba barwanyi bateye baturutse bakanasubirayo.

Mu nama y'umutekano yarimo abaturage benshi ba hano bahawe ihumure ko umutekano wabo ucunzwe
Mu nama y’umutekano yarimo abaturage benshi ba hano bahawe ihumure ko umutekano wabo ucunzwe
Aba baguye mu mirwano bahise bashyingurwa hano hafi
Aba baguye mu mirwano bahise bashyingurwa hano hafi

Alain K.KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/3-2-500x281-1.jpg?fit=500%2C281&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/3-2-500x281-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSNtawahungabanya umutekano, n’abaje mwabonye isomo babonye – Col Muhizi   Rubavu – Nyuma y’imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abarwanyibikekwa ko ari aba FDLR Abaturage bo mu mudugudu waCyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bateraniye munama y’umutekano bahumurizwa n’abayobozi ndetse n’uyobora ingabo muri aka gacewababwiye ko nta kizahungabanya umutekano...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE