Ubu ni ubutumwa bw’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba Superintendent (SP) Hamza Vita, nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ejo ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, ikoreye umukwabo muri santeri ya Mahoko iri mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanama na Nyakiriba, igata muri yombi abantu 61 batagira ibyangomwa.

Nk’uko uyu muvugizi yakomeje abivuga, muri uyu mukwabo ngo hanafatiwemo na litiro 30 z’inzoga z’inkorano, ndetse n’iimifuka 20 y’ifumbire yo mu bwoko bwa DAP ubundi Leta isanzwe igenera abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro iri mu rugo rw’umuturage.

Nk’uko Polisi yo muri ako karere ka Rubavu ibitangaza, ngo uyu mukwabo wakozwe mu rwego rwo guca inzererezi zikunda kugaragara muri iyi santeri ya Mahoko, kuko ngo akenshi arizo zinywa ibiyobyabwenge, ndetse zikanamena amazu y’abaturage bashaka kwiba.

Superitendent Hamza yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushishikariza abaturage kubaruza abashyitsi babagendereye, ndetse n’abo bashyitsi nabo bakimenyekanisha ku buyobozi dore ko hashyizzweho ikayi y’umudugudu, aho uwinjiye mu mudugudu wese yandikwa.

Yanavuze ko abayobozi ari inshingano zabo kumenya abaraye mu ngo bayobora, kubakoresha inama bakabashishikariza kwibaruza kuko iyo hari ikibaye, uwakoze icyaha amenyekana ku buryo bworoshye, ndetse n’uwari ufite umugambi mubisha bigatuma atinya kuwushyira mu bikorwa.

Hamza yanasabye itangazamakuru gufasha ubuyobozi mu gukangurira abaturage buri gihe kwibaruza mu ikayi y’umudugudu igihe cyose umuturage ari burare mu mudugudu utari uwe.

Yasoje asaba abaturage buri gihe kugendana ibibaranga, kuko nibyo bibatandukanya n’abanyabyaha, kuko umunyabyaha atinya kwerekana ibimuranga.

Ku kibazo cy’iyi fumbire yasanzwe mu rugo rw’umuturage, yavuze ko ubusanzwe abaturage bahabwa ifumbire kugira ngo bongere umusaruro, ariko bakishyura amafaranga macye angana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ifumbire, ikindi gice gisigaye kikaba ari inkunga ya Leta ariko hakaba hari bamwe mu baturage bashuka bagenzi babo bakabagurira iyo fumbire bagamije kuyigurisha, akaba yemeza ko ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’iyi fumbire butemewe

Source: Umuryango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/7689683622_b0d9b3fba9_o.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/7689683622_b0d9b3fba9_o.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUbu ni ubutumwa bw’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba Superintendent (SP) Hamza Vita, nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ejo ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, ikoreye umukwabo muri santeri ya Mahoko iri mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanama na Nyakiriba, igata muri yombi abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE