RDF yaba itangiye kwubaha umuturage?
Ikibazo cy’ umutekano Kagame yemereye abakuru b’ ibihugu n’ abazahagararira ibihugu byabo bazitabirira inama y’ umuryango wa Commonweath gihangayikishije leta y’ u Rwanda kuburyo RDF ihinduye imvugo ikaba noneho itangiye kwegera abaturage idakoresha ya magambo yuzuyemo iterabwoba!
Maj. General Alex Kagame ukuriye 3rd Div ishinzwe intara y’ uburengera zuba “yaganiriye “na bamwe mu baturage baho akoresha amagambo atandukanye cyane n’ ayo twari tumenyereye kumvana Col Muhizi yuzuyemo agasuzuguro n’ iterabwoba kubirebana n’iki kibazo cy’ umutekano.
Maj General Alex Kagame we yabwije abo baturage ukuri bari basanzwe biyiziye kw’ ukuntu batakwizera ingufu za RDF mukubarindira umutekano kuko ntabasirikari bo kurinda imipaka batondekanijwe nkumushumi yabona! Kurinda umutekano bisaba ubufatanye hagati y’ ingabo n’ abaturage .
Nanje nti kare kose !? Ubu nibwo RDF imenye ko umuturage agomba kwubahwa ?
Cyakora, ukurambirwa (impatience ) mu ijwi Maj Generali Alex Kagame kwongeye kugaragaza ukuntu mu Rwanda ubutegetsi bwa gisirikari bwakunze gusuzugura abaturage bwizeye ingufu z’ imbunda bukazabyicuza .
Umwe mubayobozi bo munzego z’ ibanze bari muri iyo nama yabwiye abaturage ko kugirango batandukanye abo bateza umutekano mucye baba nabo bambaye imyenda ya gisirikari ngo bisaba kumenya abasirikari ba RDF abo aribo , biturutse kumubano bafitanye nabo .
Dukunze kubona RDF mubikorwa bitandukanye byo kwiyegereza abaturage (mubikorwa bw’ ubwubatsi , ubuvuzi n’ ubuhinzi ) ariko ntibibuza abaturage kutayiyumvamo kuko ibibi bayiziho biruta uwo muganda iba yahaye abaturage kunyungu zayo nubundi!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/rdf-yaba-itangiye-kwubaha-umuturage/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-8-6.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-8-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONIkibazo cy’ umutekano Kagame yemereye abakuru b’ ibihugu n’ abazahagararira ibihugu byabo bazitabirira inama y’ umuryango wa Commonweath gihangayikishije leta y’ u Rwanda kuburyo RDF ihinduye imvugo ikaba noneho itangiye kwegera abaturage idakoresha ya magambo yuzuyemo iterabwoba! Maj. General Alex Kagame ukuriye 3rd Div ishinzwe intara y’ uburengera zuba “yaganiriye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS