Perezida Kagame yashimye icyemezo cya Tshisekedi ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro, amwizeza ubufasha
Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda n’ejo hashize rwari kuba rwaratanze umusanzu warwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaragara muri RDC, ashima igitekerezo cya mugenzi Félix Tshisekedi uherutse kuvuga ko akeneye gufatanya n’ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yari aherutse kuvuga ko umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu urimo kuganirwaho na MONUSCO n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage kuri iki cyumweru, aho yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu.
Ni mu gihe ingabo za FARDC zimaze iminsi zicana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobowe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.
Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.
Perezida Kagame ubwo yabazwaga icyo avuga ku magambo ya Tshisekedi yo kwifashisha ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba, yasubije ko ari ibintu bikwiye. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Twari dutegereje. Nishimiye ko dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’abaturanyi mu gukemura iki kibazo kuko kimaze igihe kinini kandi kigira ingaruka kuri Congo, ku baturanyi, kigira ingaruka kuri twese.”
“Nta mpamvu yo gukomeza kwicara n’iki kibazo cyangwa ngo twemere ko cyitambika iterambere twagakwiye kuba tugeraho. Mu by’ukuri nishimiye ko ubwo aribwo buryo Perezida wa RDC ari gutekerezaho.”
Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Gicurasi, yahavuye u Rwanda, RDC na Angola bishyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo iyikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’indi.
Raporo y’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, mu Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Kagame yashimye umuhate wa RDC mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro
Perezida Kagame yaganiriye n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga na bamwe mu rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga rutanga ibitekerezo
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye
Amafoto: Niyonzima Moïse
Source :https://www.igihe.com/
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/perezida-kagame-yashimye-icyemezo-cya-tshisekedi-ku-kurwanya-imitwe-yitwaje-intwaro-amwizeza-ubufasha/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/33582761478_7def-7f544.jpg?fit=960%2C755&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/33582761478_7def-7f544.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICALATEST NEWSPerezida Kagame yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda n’ejo hashize rwari kuba rwaratanze umusanzu warwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaragara muri RDC, ashima igitekerezo cya mugenzi Félix Tshisekedi uherutse kuvuga ko akeneye gufatanya n’ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS