Padiri Nahimana tabara dore Kagame arakuzukanye!
Aravuze ngo gira utahe ! Ngo umenyeko ntamunyarwanda ukwiye kuba ari hanze , ngo wataha kandi ukagira amahoro … Ngo atansiyo ariko ntuzibeshye ngo uzataha uko wishakiye nka byabindi byawe uvuga ngo “ nzataha ntya , nshaka kuba perezida mugomba kubyemera ”!
Ngo ubwire nabashaka gutaha barwana ko ngo amaze kurambirwa kubaririmbira ukuri; ngo yarababwiye none imyaka ibaye 26 mwafunze umutwe muramunanira kandi ngo nufunze umwuka akajya mu nzozi ashyira mugaciro akarota izishoboka !
Dore ngiri ijambo rye utaza kuvuga ngo ndamubeshyeye, nawe iyumvire ; yatangiye avuga coronavirusi bigeze aho bimwanga munda asubira muri “… ntago byakunda” :
Kagame yongeye kuturahirira ko ari nta kintu cyamurutira kuba umunyarwanda . Ariko ngo yaba amaze no kumenya ukuntu abanyarwanda turushya; yaraperereje , aricara ariyumvira asanga dushobora kuba turi abantu babwirwa ariko bakanga kubona ibyo bagakwiye kubona , yasanze turi babantu bakenera ko ukuri kubaririmbirwa mpaka na nyuma ya mpaka kuko abenshi amarangamutima yadufunze amatwi ,ibyo gushyira mugaciro tugatera inyuma ya huye!
Maze rero aho abanyarwanda tubera inshoberamahanga , usibye ko ari nta wantinyuka kumubaza nimba nawe atabarizwa muri abo banyarwanda barushya abandi ngo byonyine amuhe amazina y’ abamaze kuzira babahungu be bigize inkota, bagahindura ubwicanyi umwuga -nka wa mu afande ntavuze unigisha infungwa bwacya akazibeshyera ngo ziyahuje amashuka… Uyu musaza w’ umunyamahane, wabaye umunyarwanda uburusha abandi, yaruburana kandi ukumva ngo yarutsinze ! Abanyarwanda niko twabaye!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/padiri-nahimana-tabara-dore-kagame-arakuzukanye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?fit=257%2C196&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONAravuze ngo gira utahe ! Ngo umenyeko ntamunyarwanda ukwiye kuba ari hanze , ngo wataha kandi ukagira amahoro ... Ngo atansiyo ariko ntuzibeshye ngo uzataha uko wishakiye nka byabindi byawe uvuga ngo “ nzataha ntya , nshaka kuba perezida mugomba kubyemera ”! Ngo ubwire nabashaka gutaha barwana ko ngo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS