Minisitiri Busingye uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko Igifaransa ntawagiciye gisanzwe gikoreshwa ahubwo kigiye kongererwa imbaraga.

Ati “birumvikana ko kongera Icyongererza mu ndimi u Rwanda rukoresha ishingiro  ryabyo rinini ari inyungu kuko niko byagombaga kugenda ahubwo iyo urebye usanga rwari rwaratinze.”

Kuri we ngo ururimi rw’icyongereza rwazamuwe mugihe rwari ruri kuri zeru igifaransa kiri kuri60% kuburyo ngo urwari  kuri zeru rwari rukeneye kongererwa ingufu ngo rumenyekane abantu barukoreshe rube ururimi rwumvwa.

Abana bagiye kongera kubavangira amasomo bari basanzwe nubundi batumva kubera imihindagurikire mumasomo agendera kuri politike ya nyamujya iyo bijya yuburezi bw’urwanda rw’ ubu kuko ngo Igifaransa  kigiye kongererwa imbaraga mu mashuri, mu mategeko n’ahandi hose abantu bakenera indimi nk’uko ngo bisanzwe bikorwa no mu myandikire y’amategeko y’u Rwanda.

Minisitiri Busingye ngo ntatekereza  ko hagiye kujyaho amategeko avuga ngo biragenda gutya na gutya ngo ahubwo mu myanya isanzwe ivugirwamo, ikoreshwamo, yigishirizwamo indimi, igifaransa kizongererwa ingufu.

Uku guhuzagurika guca ibintu bwacya kukabigarura kumaze kuba akamenyero mubuyobozi bwa FPR ( cyane cyane muburezi) kwateye abantu benshi kugwa mu kantu bibaza nimba ubuyobozi bwakenyeye icyongereza  bukomeje bwaba bugiye kohereza ababubereye kwisonga bose kwiga  igifaransa nkuko byabaye igihe bihataga icyongereza. Cyakora minisitiri Busingye yavuze ko ngo hatagiye kuba ibintu bihambaye, ko ari ukongera gukangura, kubyutsa, kwibutsa ko igifaransa  ari ururimi rukoresha mu gihugu, ko ntawe warwishe ko nta n’aho rwagiye kuko ntawaruciye kuko ngo rurahari rukaba runakoreshwa.

Ubu ntawe uzongera gutukana ngo “Bonjour nawe”?

Twizere ko izi mpinduka zitazongera ngo zisubirweho ( cyane cyane Muburezi !) Mushikiwabo aramutse adatorewe gukomeza kuyobora Francophonie nyuma y’ iyi manda abonye y’ imyaka ine !

Byaba ari ugukinisha abanyarwanda kamemu (quand meme)!

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-25.jpg?fit=267%2C188&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-25.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMinisitiri Busingye uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko Igifaransa ntawagiciye gisanzwe gikoreshwa ahubwo kigiye kongererwa imbaraga. Ati “birumvikana ko kongera Icyongererza mu ndimi u Rwanda rukoresha ishingiro  ryabyo rinini ari inyungu kuko niko byagombaga kugenda ahubwo iyo urebye usanga rwari rwaratinze.” Kuri we ngo ururimi rw’icyongereza rwazamuwe mugihe rwari ruri kuri zeru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE