Nyamasheke : Haravugwa imyigaragambyo y’aba SCAR kuko bamaze amezi 3 badahembwa
Abakozi ba sosiyete icunga umutekano SCAR (Security Company Against Robbery) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2013, bazindukiye imbere y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke baje gusaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo sosiyete bakorera ibishyure kuko ngo bamaze hafi amezi atatu badahembwa.
Aba bakozi ba SCAR babwiye Kigali Today (dukesha iyi nkuru) ko impamvu bazindukiye ku buyobozi bw’Akarere basanzwe bakoreramo, ngo ari ukugira ngo bagishe inama z’icyo bakora kuko ngo babona Sosiyete bakorera itubahiriza amasezerano bagiranye, cyane cyane mu ngingo irebana no kubishyura, kandi ngo baba bafite ibibazo bikomeye by’imibereho ya buri munsi.
- Aba SCAR bazindukiye ku Karere ka Nyamasheke mu myigaragambyo yo kugaragaza akarengane ka bo gaterwa no kutubahiriza amasezerano bagiranye na Sosiyete bakorera
Mu buryo bugaragagara nk’imyigaragambyo yo mu mutuzo kandi bwari bwizweho hagati ya bo, abakozi umunani (8) b’iyi sosiyete ni bo bari bitoranyije gukora ubu buvugizi, mu gihe bagenzi ba bo bari basigaye aho barinda umutekano, ndetse nk’ahakoraga abarinzi babiri hari hasigaye umwe umwe na ho undi yifatanyije n’abandi ngo babarize hamwe ikibazo cya bo.
Aba bakozi kandi batangaje ko bazi neza ko bakorera SCAR, badakorera Akarere ka Nyamasheke, ariko impamvu bagiye ku buyobozi bw’aka karere ngo ni ukugira ngo kabakorere ubuvugizi bishyurwe.
Ikindi bavuga kibababaje ngo ni uko iyi sosiyete igenda ibajyamo umwenda w’amezi menshi kandi yajya no kubishyura ikabishyura nk’ukwezi kumwe mu gihe haba hashize nk’amezi atatu badahembwa.
Abakozi b’iyi sosiyete bavuze ko atari ubwa mbere iyi sosiyete bakorera ibagiyemo umwenda w’amezi menshi, kandi ngo mu nshuro zose yagiye ibishyura kuva mu kwezi kwa Gashyantare ubwo bagiranaga na yo amasezerano, ngo nta na rimwe yigeze ibishyura neza nk’uko babyumvikanye.
Kuba iyi sosiyete itubahiriza amasezerano yagiranye n’aba bakozi bayo ngo bigenda biteza ingorane mu mibereho y’aba bakozi kuko abenshi muri bo baba bateze amaramuko muri uyu murimo bakora ndetse bamwe bakaba batubwiye ko babuze n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2013-2014 mu gihe buri munsi bazindukira mu kazi nk’abandi bakozi bose.
Kuri ibi bibazo, hiyongeraho imyenda bagiye bafata ku bacuruzi batandukanye no mu baturanyi bizeye ko bazishyurwa na bo bakishyura, ariko ngo bitewe no gutinda guhembwa n’umukoresha wabo SCAR, ngo bamwe babaye nka ba “bihemu” bitewe n’uko bagenzi babo babita ababeshyi n’abambuzi.
Ku bw’ibyo bibazo bitandukanye, ngo aba bakozi bahisemo kwiyambaza Akarere ka Nyamasheke bacungaho umutekano bitewe n’uko Sosiyete bakorera iba i Kigali, kandi bakaba batabona ubushobozi, mu mafaranga y’ingendo ajyayo ngo babaze ibibazo bya bo, ndetse ngo na nomero za telefoni bahawe n’ubuyobozi bwa bo (ziri no ku byangombwa bya bo) iyo bazihamagaye ntizitabwa.
Bitarenze kuwa gatatu tariki ya 23 Ukwakira ngo ikibazo kizaba cyakemutse :
Umuyobozi Mukuru wa SCAR, Sabiti Hoseya ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko nyuma yo kumenya imiterere y’icyo kibazo, bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo ku wa Gatatu, tariki ya 23Ukwakira 2013 kizaba cyakemutse, kandi hakazabaho no kwegera aba bakozi kugira ngo baganire ku bibazo by’umwihariko baba bafite.
Sabiti yasobanuye ko ikibazo cy’aba bakozi kitigeze cyirengagizwa muri SCAR, ko ahubwo hari igihe habaho ingorane zo gutinda guhemba abakozi biturutse ku mpapuro ziva aho bakorera zigaragaza uko bakoze ndetse n’uburyo amafaranga agenda agera ku mabanki atandukanye abo bakozi bahemberwamo.
Ku kijyanye n’uko abakozi bamaze amezi atatu badahembwe, Sabiti yavuze ko atari byo kuko amezi batarahembwa ari abiri (ukwa munani n’ukwa cyenda) kandi ubwo twavuganaga, yatubwiye ko aza kuvugana n’abandi bayobozi bakorana kugira ngo barebe niba bishoboka ko bayahembwa yose.
Ku kibazo kijyanye n’uko iyi sosiyete usanga ibereyemo abakozi ba yo umwenda w’amezi agera kuri atatu nyamara yajya kubishyura ikabaha nka kumwe, Sabiti yatangaje ko iki kibazo giterwa ahanini na bamwe mu bakiliya b’iyi sosiyete ngo baba batishyuriye ku gihe, bityo bigatuma abakozi ba yo badahita bishyurwa amafaranga yose.
Aha Sabiti akaba asaba abakozi b’iyi sosiyete kumenya imiterere y’akazi bakora kandi mu gihe habayeho gutinda kwishyurwa n’abakiliya ba bo, bagasabwa kuba bihanganye kuko ngo icyo iyo Sosiyete SCAR igamije ni uguharanira ineza y’abakozi ba yo.
Uyu muyobozi avuga ko mu guhitamo abakozi bacunga umutekano ba Sosiyete SCAR bagiye bagendera ku baturage batuye hafi y’aho bakorera, bataha mu ngo no mu miryango ya bo ku buryo ngo bashobora no kwihanganira ikibazo nk’icyo mu gihe haba hagishakishwa uburyo cyakemukamo.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2013 ni bwo iyi sosiyete yagiranye amasezerano n’aba bakozi. Uretse aba bakorera mu karere ka Nyamasheke, Sosiyete icunga umutekano SCAR ifite abandi bakozi ku bigo bitandukanye icungira umutekano.
Source : Kigali Today
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/nyamasheke-haravugwa-imyigaragambyo-yaba-scar-kuko-bamaze-amezi-3-badahembwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/SCAR-c0d2e.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/SCAR-c0d2e.jpg?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSAbakozi ba sosiyete icunga umutekano SCAR (Security Company Against Robbery) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2013, bazindukiye imbere y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke baje gusaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo sosiyete bakorera ibishyure kuko ngo bamaze hafi amezi atatu badahembwa. Aba bakozi ba SCAR babwiye Kigali Today...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS