Nabyutse nsoma ukuntu Nyakubahwa yagiye kuririra Francois Soudan wa Jeune Afrique, amuregera RNC  na Rusesabagina ndumirwa!

Hari abantu bari gukina umukino w’ ubwenge bwinshi Nyakubahwa kuburyo bamugaraguza agati bakamukoresha amakosa amuha ab’ Isi , Nyakubahwa yakwibwira ngo agiye kwisama agasanga yarangije kugwa mu umutego , yagaragaye!

Abo bantu barangije kwinjira  mumutwe we no kumubona uko ari wese ;burya ngo ntamwanzi nk’ uwabanje kukubera incuti.

Abo bantu barazungurutse bamutega imitego  kumanywa y’ ihangu twese tubireba ariko ubu nibwo dutangiye kubisobanukirwa . Nyakubahwa yashyizeho inzego zishoboka kugirango zibafate , ngiyo NSS, ngiyo RIB , intasi zarahize zararushye , izitomboye zikabageraho ,baziyobya bazipfunyikiye indi mitego yo gushyira Nyakubahwa , nawe akongera agasamira hejuru bwacya ukumva ngo yongeye yasebye !

Igitangaje ni uku kuntu aseba ariko yigamba intsinzi. Nk’ uku  kuvuga ngo U Rwanda rwatsinze Uganda incuro eshatu koko byari ngombwa ko yibeshyera agakabya?

Ndabona abo bantu bagomba kuba bafite ibyitso no mubajyanama ba Nyakubahwa . Ibintu bamwemerera kujya kubwira itangaza makuru mpuza mahanga nti byumvikana !

Abo bantu bagomba kuba bafite ibyitso hose  mu Rwanda ;ni uko igisirikari cyose kibayeho kujisho cyane cyane babandi twavuga ko bari mu ingano imwe na  Nyakubahwa kuko urambiwe “ndio Afande Sir “ ntatere isaluti ahinda imishyitsi ahita aruhukira kugatebe.

Abo bantu kandi bagombe kuba barashoboye kuganira n’ akarere k’ ibiyaga bigari , bakaba bafite ibyo baziranyeho na East African Community kuburyo  bamaze kuhaburiza Nyakubahwa amahoro bigatuma yihitiramo kwa guhunga kwa hato na hato kwe, akigira kuba muri ya ntara ye yihariye yo mubirere.

Nyakubahwa ko yirushya arabona atazagera aho asaba kuganira n’ abamurwanya ko diplomasi yabo imaze kumutera muzunga ?

Nyakubahwa abona abanyarwanda bazakomeza kwirengagiza ikibazo cy’ inzara bafite bakamwishyurira umunyenga w’ indege kugeza ryari?

Ni kuki abanyagitugu bose bizirika kuntebe y’ ubutegetsi , bakirengagiza  ibimenyetso simusiga bibacira amarenga kugeza ku ihirima ritagira igarururo ?

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/images-3.jpg?fit=163%2C309&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/images-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONNabyutse nsoma ukuntu Nyakubahwa yagiye kuririra Francois Soudan wa Jeune Afrique, amuregera RNC  na Rusesabagina ndumirwa! Hari abantu bari gukina umukino w’ ubwenge bwinshi Nyakubahwa kuburyo bamugaraguza agati bakamukoresha amakosa amuha ab’ Isi , Nyakubahwa yakwibwira ngo agiye kwisama agasanga yarangije kugwa mu umutego , yagaragaye! Abo bantu barangije kwinjira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE