Ngo Polisi yaburijemo “stag party ” ( staga pati)
Mu mugi wa Kigali hakunze kuba ibirori ( parties ) zikunze guhuza urubyiruko rwagashize ( cyane cyane – ariko ngo nabakuze sometimes ) mubirori by’ ubusinzi bukabije , bikorerwamo ubusambanyi bwarenze ihaniro , gucuruza no gusangira ibiyobyabwenge bitandukanye nk’ itabi rya siporo cyangwa se” ikuku” ( urumogi) ,utunini ,” mugo” bajya banita agasukari ( heroine ), “akanyaburayi” ,” akanyafu” ( cocaine ). Ibyo biyobya bwenge bihenda namwe murumva ababicuruza abo aribo n’ubakingira ikibaba uwo ari we!
Ubusanzwe ubutumire muri izo “Stag Parties” ngo ntibucuruzwa kuburyo by’ iyi yaburijwemo. Abazihuriramo baba babiziranyeho , nibo bishakira ubatunganyiriza icyo kirori ( uwo bita “umuprofessional”), bakamwishyura kugirango abashakire ibyo bazayikeneramo byose , harimo n’abo bana basambanya. Stag Parties zirimo abaseriva ( abaherekeza ) bambaye ubusa zirasanzwe cyane muri Kigali, ndetse n’abanyamahanga basura u Rwanda , ba bashyitsi bimena baba baje mumanama etc. ngo barazikunda cyane ; Polisi irabizi , ndetse bamwe mubayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi bo muri leta bazihoramo bannywa za nzoga zihenze cyane nka za Hennessy na Martel, biganana gusoma kuri Cigars .
“Afande” Dan Munyuza ntabiyobewe. No muri iyi weekendi hari izizaba azoherezamo abazamunekera abazazitabirira batandukanye.
Uyumunsi rero kutubwira ngo igitaramo cy’ ubusambanyi cyaburijwemo ni ukubeshya abahinde .Wenda ni batubwire ko abashatse gukora icyo gitaramo atari aba “professionals “,ko batandukiriye bakamamaza bagakabya bikabakoraho. Ibitaramo by’abagashize bya Stag Parties bya Gay Parties , Lesbian Parties , “Illuminati ” , ibyo Gusezera n’ ibindi byabaye umuco. Abatari babizi ni ukwihangana.
Isi irashaje erega…
Abasengera igihugu cyacu , twikomereze…
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ngo-polisi-yaburijemo-stag-party/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-35.jpg?fit=960%2C916&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-35.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONMu mugi wa Kigali hakunze kuba ibirori ( parties ) zikunze guhuza urubyiruko rwagashize ( cyane cyane - ariko ngo nabakuze sometimes ) mubirori by' ubusinzi bukabije , bikorerwamo ubusambanyi bwarenze ihaniro , gucuruza no gusangira ibiyobyabwenge bitandukanye nk' itabi rya siporo cyangwa se' ikuku' ( urumogi) ,utunini ,'...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS