Hon. Senateri Evode Uwizeyeimana

Umva ko ngo abantu bakomera ubutavogerwa! Honorable Senateri Evode Uwizeyinama wise FPR “agatsiko k’ amabandi yitwaje intwaro” bwacya agataha akajya kuyisaba akazi , akayinogereza umushinga wo guhindura itegeko nshinga bikarangira badukoreje ibiseke …yagarutsweho n’ ikinyamakuru Rushyashya cyamugereranyije na Frank Ntwari, umurwanashyaka w’imena mw’ ishyaka Leta y’ u Rwanda yashyize kurutonde rw’ imitwe y’ iterabwoba . Muri macye Rushyashya iduhishuriye ko Evode avodavodera FPR maze Ntwali akavodavodera RNC? Ibintu byarakomeye !

Ivodavoda rya Honorable Senateri ryari risanzwe rivugwa n’ abatavuga rumwe na Leta, yo ikamugirira ibanga kuko yayisanze akajya kumurongo akayikorera none Rushyashya iranze imuvuyemo !

Ngaho rwose Evode Niyizere Imana atwereke ko ubusenateri bwe atari ubwa nyirarureshywa atinyuke arege. Abanyarwanda twanabyungukiramo kuko bibaye impamo ko ari ntasebanya ryabaye, ururimi rwacu dukunda rw’ikinyarwanda rwahungukira ijambo rishya, kuvodavoda bikandikwa tukabimenya!

Samuel Kamanzi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/12/IMG-20201214-WA0023.jpg?fit=220%2C229&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/12/IMG-20201214-WA0023.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONHon. Senateri Evode Uwizeyeimana Umva ko ngo abantu bakomera ubutavogerwa! Honorable Senateri Evode Uwizeyinama wise FPR 'agatsiko k' amabandi yitwaje intwaro' bwacya agataha akajya kuyisaba akazi , akayinogereza umushinga wo guhindura itegeko nshinga bikarangira badukoreje ibiseke ...yagarutsweho n' ikinyamakuru Rushyashya cyamugereranyije na Frank Ntwari, umurwanashyaka w'imena mw' ishyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE