Bavandimwe dusangiye ubunyarwanda  byumwihariko akaga ko kuba duhejejwe ishyanga n’ iyi leta y’ igitugu,

Ndabasuhuza  mbabwira nti Yezu Akuzwe !

Ntakindi kinzinduye ,  nagirango   mbasabe kuntumikira kuri bakuru bacu bakuriye  amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya Pawulo Kagame.

Muminsi yashize   twumvishe  havugwa ubusabe bw’ impuza mashyaka P5 bw’ ibiganiro  na leta ya Kigali .

Nk’umunyarwanda w’ impunzi wifuza gutaha mu Rwanda rutekanye , nkazaruraga abana banjye mbwira ko ari  igihugu gisumba ibindi byose ,  ndagirango nsabe abanyarwanda muri rusange , byumwihariko abanyepolitike kuzirikana akababaro kacu twese , bakava kwizima  bakareba uko baganira .

Nukuberiki twe nkabanyarwanda baba hanze tutagira inama y ‘umushyikirano  yacu? Nimba tunaniwe kwitabira uw ‘ umunyagitugu utwita ibigarasha, inzererezi  etc., uduhiga akatwoherereza abatwica n’ abatuzanira uburozi,  ni iki kitubuza kwegerana ngo tuganire  kubibazo bitwugarije ngo tumwereke ko twe demokarasi tuyishoboye ?

Ndabasaba nkomeje gutekereza kuri ubu busabe bwanjye kandi mbizeza ko tubishatse byashoboka kandi ko byaba intamwe ikomeye kuri uru rugamba turiho .

Rutikanga N. Bernard

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONBavandimwe dusangiye ubunyarwanda  byumwihariko akaga ko kuba duhejejwe ishyanga n' iyi leta y' igitugu, Ndabasuhuza  mbabwira nti Yezu Akuzwe ! Ntakindi kinzinduye ,  nagirango   mbasabe kuntumikira kuri bakuru bacu bakuriye  amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya Pawulo Kagame. Muminsi yashize   twumvishe  havugwa ubusabe bw' impuza mashyaka P5 bw' ibiganiro  na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE