Minister Mushikiwabo Louise wishimiye urupfu rwa Col Karegeya

Nguwo Col Karegeya Mushikiwabo atifurizaga kubaho kuko ngo yavuganye na Kabuga, mundebere umuntu Mushikiwabo yashimishijwe nurupfu rwe.

Mu kanya banyoherereje audio y’ikiganiro Minister Mushikiwabo yagiranye n’ abanyamakuru maze akomoza ku birebana n’urupfu rwa Col Karegeya. Avugana ubwoba buvanzemo ikiniga, yasubije ko urupfu rwa Col Karegeya rutababaje na gato! Nkimara kwumva icyo kiganiro numiwe kuko Mushikiwabo ayo avuga ni ay’abarozi kuko mu muco nyarwanda ntibibaho gutinyuka kugaragariza abandi ko ushimishijwe n’urupfu rwa naaka, kabone n’iyo mwaba mutumvikanaga.
Mu magambo ye, Mushikiwabo yemeza ko Karegeya yari umwanzi w’igihugu kandi ko U Rwanda nk’igihugu kitakwihanganira abanenga abategetsi barwo, ndetse aboneraho kumenyesha rubanda ko abahanganye n’u Rwanda bagomba kwicwa.
Kuva ubu rero abanyarwanda bamenye ko umuntu wese utemera cyangwa unenga ubuyobozi buriho mu Rwanda agomba gupfa!

Mushikiwabo akomeza asobanura buryo ki Col Karegeya ngo yari umuntu mubi , njye nkibaza niba yari amuzi nibura n’agace k’urutoki!
Ese Mushikiwabo watoraguwe nyuma ya Rwanda Convention ububi bwa Karegeya abubwiwe na nde , n’iki?

Mushikiwabo aratinyuka akavuga ko ngo Karegeya yazize kuba yarahuye na Kabuga akamwaka ruswa yo kugira ngo amuvaneho icyaha?
Eehhh!! Babonye kumurega icyo cyaha ari uko ahunze, nako bamaze kumwica? None se abamusimbuye babujijwe n’iki kumufata ko bo batariye ruswa? Ese uyu munya Bulizakazi arumva ashaka kubeshya nde? Ese ibi byose ari kurocangwamo ntabona ko buri wese ahita abona ko ari Leta yamwishe? Ibi byose ni nko kuvuga ati “niba twamwishe twamaze!”

Mu Magambo ya Mushikiwabo agizwe nubujiji bukabije, yerekanye ko hari ukuntu abayobozi bu Rwanda bibeshya bakumva ko bagomba guhohotera ubanenga bakamwita umwanzi w’igihugu.
Ikiibazo gikomeye ni uko ngo ubwo baba bakopera abany’ Amerika bakumva ko ngo kuko Abanya Amerika bica aba Terrorist, bavuga ko ngo bahagaze kucyo bita (National Security), ngo nu Rwanda rwakwita abarunenga iryo zina ry’iterabwoba maze bikabafasha kubabuza amajyo n’amazo, babica uko bishakira nk’ihene biyororeye.

Ni muri urwo rwego Leta igira itya igapanga ibyo gutera ababturage bayo amagrenades bakayagereka ku banenga FPR , ariko bikarangirira mu Rwanda kuko amahanga atemera na gato ibyo binyoma byabo.

Cyokora, n’ubwo nibaza ibibazo nka mwarimu, Mushikiwabo sinamurenganya kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo umwambari w’umwana agenda nka shebuja kuko na Paul Kagame iyo havutse amarorerwa nk’aya niko ahubuka avugana uburakari amatakaragasi ku bwinshi.

Ndibuka ubwo yivugiraga Ibugande nk’agapfizi k’ihembe rimwe, nyuma y’iraswa ry’umunyamakuru Charles Ingabire. Yagize ati “uwo Ingabire yahunze yaribye, yishwe n’abajura, ubwo se murumva hari icyo byambwira?”

Maze kubona ko Mushikiwabo asigaye yitwara nka Kagame mu magambo iyo hari agakomye ku Rwanda, nsanze ari ngombwa kubanusuriraho gato, ku mavu n’amavuko y’uyu mudamu ; hato ntavuga inkotsa bakavuga ko natukanye!

Mushikiwabo avukana n’abahungu batatu barimo Ndasingwa Landward (wapfuye muri 1994) ariko kwa nyina gusa. Ni ukuvuga ko Mushikiwabo afite se yihariye utari se wa basaza be

 

Lando Ndasingwa nawe urupfu rwe ntacyo rubwiye Mushikiwabo

Ise wa Lando yitabye Imana asize abahungu batatu, nyina arabarera barakura imirimo yo mu rugo ayifashwa n’umukozi w’umuhutu umugabo yamusigiye. Uwo mukozi yitwaye neza , ku buryo nyirabuja yaje kumugororera kumuha ku mboga sebuja yasize. Byaje kuba iby’akamenyero, n’ubwo bwose abahungu bari bamaze guca akenge, umudamu ntibyamubujije kumutwitira inda y’umukobwa wavutse bamwita Mukankomati. Abahungu bati “uyu mwana ni uwa nde maman?” Ati “ni uw’uyu muhungu wamfashije kubarera”. Byarabarakaje kubona nyina abyarana n’umukozi, en plus w’umuhutu!!! Agahinja abahungu ntibakikozaga, nyina yabona bakanena ati ” mwabyanga mwabikunda ni Mushikiwanyu”! Umukozi, nako umugabo yaba ahingutse akabaza nyirabuja-madamu ati “Mushikiwabo yiriwe ate?” Izina ryaje kumenyerwa rityo, igihe cyo kumwandikisha handikwa Mushikiwabo.

Kuba basaza be bataramweretse urukundo ku ikubitiro, byaje kumuviramo ikibazo pyschologique, amaze gukura imibanire ye n’abagabo irahazambira. Ari muri Canada yiganye abandi gushaka umugabo, ashaka uw’umuzungu, ariko uyu ntiyamenya ko Mushikiwabo yari yaramuharitse umukobwa bikundaniraga mbere babana bu lesibiyani cyangwa lesbian, bisobanura ko Mushikiwabo yarasanzwe ari umuntu wikundanira nabandi bakobwa. Umuzungu ntibamaranye igihe, baje gutanduka , iby’abagabo abishingukamo atyo!
Mushikiwabo n’ubungubu i Kigali yifitiye umukobwa bakundana n’ubwo bwose abihisha cyane.

Biragaragara rero, ko ntagitangaza kiri mu magabo avuga, ukurikije imibereho ye. Uko byagenda kose, nagende yeseje umuhigo wo kuvuga ku maradiyo , televiziyo na Internet mu kwamamaza ko we yishimiye byimazeyo, urupfu rw’undi munyarwanda !! Ngo ntibavuga rumwe, iyo ikaba impamvu!! Ese habuze iki ngo yicecekere abiheze ku mutima?
Cyangwa ni wa mutima muke wo mu rutiba!!!

Ibyo byishimo Mushikiwabo agenda arata akanageza aho yandikira umwana wa Col Karegeya amwigambaho nugushengura imitima ya banyarwanda, ndetse nogukoza u Rwanda isoni.

Abayobozi biyo leta Mushikiwabo avuganira ntabwo iyo biherereye babyumva ukwo Mushikiwabo abyumva ahubwo bo bariherera bakarira. Ngo amarira y’umugabo atemba aja munda.

Nsoje nibutsa Mushikiwabo ko nubwo Col Karegeya yahotowe agapfa, ibitekerezo bye bitapfuye, ko ahubwo bigiye gusagamba kurushaho. Abanenga bakanabahakanya ubuyobozi bubi ahagarariye bakomeje kwiyongera, kandi ubukana bwabo buzaruta ubwa Karegeya.

Bwira Kagame uti ” aho kwica Gitera, ica ikibimutera aho guteza inzigo”

Placide KayitareLATEST NEWSMinister Mushikiwabo Louise wishimiye urupfu rwa Col Karegeya Nguwo Col Karegeya Mushikiwabo atifurizaga kubaho kuko ngo yavuganye na Kabuga, mundebere umuntu Mushikiwabo yashimishijwe nurupfu rwe. Mu kanya banyoherereje audio y'ikiganiro Minister Mushikiwabo yagiranye n' abanyamakuru maze akomoza ku birebana n'urupfu rwa Col Karegeya. Avugana ubwoba buvanzemo ikiniga, yasubije ko urupfu rwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE