Ibya Mushikiwabo na OIF ngo biragenda byerekeza irudubi!
Iperereza rya leta y’u Rwanda ngo rifite impungenge zuko Mushikiwacu yaba agiye kumwarira Erevani muri Arumeniya!
Ikinyamakuru cy’ iperereza ry’ u Rwanda ( Rushyashya ) kirashinja isi n’ ijuru ngo kuba byaritambitse muri dossier ya Mushikiwabo kuburyo ngo :
“ Mu minsi ishize ibintu byari byiza kuri kandidatire ya Mushikiwabo none birasa ngo n’ibyasubiye irudubi nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga.”
Rushyashya muri iyo nkuru yayo irashinja abo iperereza rikomeje kubonamo ikibazo kubutegetsi bwa Paulo Kagame aribo Rujugiro, Museveni n’ Uburundi!
Ubufaransa bwo Kagame yari azi ko buzamuha icyo abutegetse kubera ukuntu abuhozaho urushyo rwa Jenoside none ubwo abonye abazungu bamukinnye agatendo ko kumusebya bakamuha ab’isi atangiye kuvuga ngo burashaka gushora intambara ku Rwanda!
Kagame nawe arasetsa agakabya!
Buriya koko abona u Rwanda rwikoreye millioni esheshatu (6 000 000) z’inzirakarengane z’abanyekongo
rwayobora umuryango ushyira imbere uburenganzira bw’ ikiremwa muntu?
Tuvuge se ko ataramenya abazungu n’ imyaka amaze afitanye ubucuti bukomeye nabo ( kabone nubwo bwaba bushingiye kunyungu zabo, we ari igikoresho gusa…) ?
Amakuru agera ku Inyenyeri kuri uyu mugoroba aturutse kuri source yizewe muri AU ( African Union/Ubumwe bwa Afurika) aremeza ko Afurika yose itazaha amajwi Mushikiwacu nkuko yakomeje kubidusubiriramo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati :
“Elle a prétendu être la candidate du consensus de l’UA et de l’Afrique.
Et 4 anciens ministres Français des affaires étrangères ont dit que Kagame veut …en face une France coupable. Et que pour cette raison ils n’acceptent pas que Macron joue le coupable! Kagame n’a plus rien à offrir à personne. Il disait offrir le Congo mais ça ne marche plus!
Les hommes d’affaires congolais qui bossaient avec les gens de Kagame sont aux abois ! Ils cherchent à trouver des partenaires ailleurs. Kagame ça ne marche plus!”
Mukinyarwanda : “ Yakomeje abeshya ko ari umukandida ushyigikiwe na afurika yose . Abahoze ari abaminisitiri 4 b’ ububanyi n’ amahanga b’ ubufaransa bavuze ko Kagame ashaka imbereye Ubufaransa buhora bumwigengesereye nk’ umunyacyaha. Abo baminisitiri bakaba batemera ukuntu Macron yigize
umunyacyaha!Kagame ntacyo asigaranye yagira uwo aha . Yavugaga ko afite Congo ariko byarahindutse!
Abanyemari bo muri Congo bakoranaga n’abantu ba Kagame basigaye bashaka abandi bakorana . Ibya Kagame ntawe ukibikozwa ntibyunguka.”
Cyakora nta rirarenga wenda abo rushyashya ishinja kwitambika imbere y’ instinzi ya minista ,Kagame azabamufungira maze umwanya awubone …Binaniranye kandi yamukorera umushinga w’ ibiseke birimo inyandiko zimusabira uwo mwanya…Byose birashoboka . Amahirwe aracyari yose .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/mushikiwabo-ngo-ibya-oif-biragenda-byerekeza-irudubi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-6.jpg?fit=238%2C212&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONIperereza rya leta y’u Rwanda ngo rifite impungenge zuko Mushikiwacu yaba agiye kumwarira Erevani muri Arumeniya! Ikinyamakuru cy’ iperereza ry’ u Rwanda ( Rushyashya ) kirashinja isi n’ ijuru ngo kuba byaritambitse muri dossier ya Mushikiwabo kuburyo ngo : “ Mu minsi ishize ibintu byari byiza kuri kandidatire ya Mushikiwabo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS