Museveni ati turi muri “Jigga operation” ( Guhandura imvunja)
Guhandura amavunja!
Umwuka mubi hagati y’ U Rwanda na Uganda ugeze ahateye inkeke!
Ejo perezida Museveni yaganiriye n’ abanyamakuru asubiza ibibazo bikarishye bamubajije kumutekano umeze nabi cyane muri Uganda kubera kimwe mubihugu bahana imbibi .
Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko hari Imvunja yateye ikamunga amahoro n’ umudendezo wa Uganda.
Ati guhandura imvunja ntibisaba guca ikirenge cyose! Ati kandi imvunja ni rimara guhandurwa hazahita hakurikiraho gukira.
Prezida Museveni kandi yijeje abo banyamakuru ko ubuyobozi bwa Uganda butazaterwa ubwoba ngo bushyireho za barrieri mumihanda cyangwa ngo bubuze abatwara moto gukora akazi kabo kubera iterabwoba . Ati tuzihangana ducukumbure tumenye aho imvunja ryihishe turihandure.
Hashize akanya aya magambo ageze mu binyamakuru bya Uganda , ikinyamakuru Rushyashya cy’ iperereza ry’ Rwanda nacyo kiba gisohoye inkuru yiganjemo abantu bazize uwo mutekano mucye muri Uganda irimo amafoto ateye ubwoba , guhera kuri nyakwigendera Kawesi kugeza kuri nyakwigendera Kirumira …Rushyashya isa nk’ ishaka gukora mujisho Museveni kuko impfu z’ abo bantu bose u Rwanda rutungirwa urutoki n’ abantu batandukanye nubwo ntakimenyetso kiragaragazwa .
Mugihe Ethiopia na Erithrea byongeye kwegerana , abayobozi b’ ibyo bihugu bakaba basabana kuburyo amahoro asakaye mukarere k’ ibyo bihugu, u Rwanda rukomeje kurebana ay’ingwe n’abaturanyi barwo bose .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/museveni-ati-turi-muri-jigga-operation-guhandura-imvunja/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-3.jpg?fit=273%2C185&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSGuhandura amavunja! Umwuka mubi hagati y’ U Rwanda na Uganda ugeze ahateye inkeke! Ejo perezida Museveni yaganiriye n’ abanyamakuru asubiza ibibazo bikarishye bamubajije kumutekano umeze nabi cyane muri Uganda kubera kimwe mubihugu bahana imbibi . Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko hari Imvunja yateye ikamunga amahoro n' umudendezo wa Uganda. Ati guhandura imvunja ntibisaba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS