Landrada Umuraza, komiseri muri komisiyo y’itorero ry’igihugu, ubwo yatangizaga urugerero mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2013, yatangaje ko abanyeshuri banga kwitabira itorero ry’igihugu bibwira ko ntacyo bitwaye, baba bihemukira, kuko ngo udafite icyemezo cy’ubutore atazajya ajya gusaba akazi ngo agahabwe, aho azajya asabwa impamyabushobozi ikaba iherekejwe n’icyemezo cye cy’ubutore kigaragaza ko yaciye mu rugerero mu itorero ry’igihugu.

Imparirwakurusha za Ngoma ziri guhamiriza ubwo urugerero rwazo rwatangizwaga

Komiseri Umuraza yabitangaje abajijwe n’abanyamakuru ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bakwepa urugerero ndetse n’ababyeyi ntibashyireho akabo, ngo babashishikarize kurujyaho, maze asubiza avuga ko abo bana baba bihemukira cyane kuko utazakora urugerero wese hari ubwo azaba atagifite agaciro muRwanda ku buryo atazajya apfa no kubona akazi.

Ati : “Aho tuganisha ni uko umuntu utazakora urugerero, hari igihe atazaba afite n’agaciro mu Rwanda. Hahahandi bazajya bajya no gupiganira imirimo, uwakoze urugerero akaba ariwe uhabwa amahirwe ya mbere, kubera twizera yuko imyumvire afite, ubumenyi afite, ari ubuzadufasha kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.”

Komiseri umuraza yongeyeho ko n’undi wese mu Banyarwanda wabyifuza aba ashobora gukora urugerero rw’ubushake abisabye akabihabwa kugira ngo nawe atunge icyemezo cy’ubutore, kuko ubundi ubusanze urugerero ari itegeko ku rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 35.

Uru rubyiruko rw’i Ngoma rukaba rwaratangiye ibikorwa by’itorero kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2013, Mu karere ka Ngoma ahari abanyeshuri 1375 barangije amashuri yisumbuye bari mu ngerero ziri kuri site ebyeri, harimo ururi ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK, ndetse no mu rwunge rw’amashuri rw’i Kabare.

Uru rubyiruko rwasabwe kubera bagenzi babo urugero rwiza, bakarushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda birinda icyo aricyo cyose cyasubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.

Mu ijambo ry’uhagararire ingabo mu turere twa Ngoma na Kirehe, Lt col Sebowa Meshack, yatangaje ko u Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bityo akaba ariyo mpamvu urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’amahoro rwirinda uwo ariwe wese ugifite ingengabitekerezo, ndetse n’abandi bifuza kwangiza ibyiza igihugu cyagezeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje, we yatangaje ko uru urubyiruko ruri mu itorero barwitezeho umusaruro mwinshi, harimo no guhindura imyunvire y’abaturage, bitabira gahunda zitandukanye za Leta, gufasha abatishoye babubakira, ndetse n’ibindi.

Iyi gahunda yitorero ku rubyiruko rushoje amashuri yisumbuye, yatangiye mu Rwanda mu mwaka 2007.

Urubyiruko ruri ku rugererero mu karere ka Ngoma

Uhereye ibumoso bw’ifoto, Landrada Umuraza komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’itorero, hagati umuyobozi w’akarere ka Ngoma, hamwe n’umuyobozi w’ingabo mu karere

Source: Igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton44931-4c937.jpg?fit=389%2C336&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton44931-4c937.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSLandrada Umuraza, komiseri muri komisiyo y’itorero ry’igihugu, ubwo yatangizaga urugerero mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2013, yatangaje ko abanyeshuri banga kwitabira itorero ry’igihugu bibwira ko ntacyo bitwaye, baba bihemukira, kuko ngo udafite icyemezo cy’ubutore atazajya ajya gusaba akazi ngo agahabwe, aho azajya asabwa impamyabushobozi ikaba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE