Abadepite mu ngendo bakoreye mu mirenge yose y’Igihugu muri Mutarama uyu mwaka, basanze mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi hari ikibazo cyo kuba byubatse nabi, ndetse insinga z’amashanyarazi zinyura mu matiyo y’amazi, rwiyemezamirimo yanze kubikosora, Minisante irabazwa impamvu Leta ari yo izishyura ikiguzi cyo gukosora iryo kosa.

Ibitaro bya Kibuye

Umutwe w’Abadepite uvuga ko ubwo hasurwa Ibitaro bya Kibuye, Abadepite bagaragarijwe ko habaye ikibazo k’imyubakire, aho insinga z’amashanyarazi zahujwe n’amatiyo y’amazi. Ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’Akarere baragaragaje impungenge ko  bishobora guteza impanuka.

Abadepite babajije MINISANTE  ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko icyo kibazo cyateza impanuka.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yavugiye mu Nteko ko habayemo amakosa yo kubaka ibyo bitaro, aho ngo rwiyemezamirimo wabyubatse yinangiye akanga gukosora ahagaragaye ibibazo.

Kuri ubu iki kibazo cyageze mu nkiko, rwiyemezamirimo aburana n’Akarere ka Karongi.

Yagize ati “Iyindi ngamba yafashwe ni uko Akarere ka Karongi katanze ikirego, kareze rwiyemezamirimo, ubu biri mu nkiko, hategerejwe kurebwa amakosa yaba yarakozwe, uwayakoze akayabazwa.”

MINISANTE ifatanyije na MINALOC basabye Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiturire n’Inkeragutabara gukora isesengura bakareba ibikeneye gukosorwa, basanga basabwa ingengo y’imari ya miliyoni 300Frw.

Yagize ati “Ingengo y’imari iri gushakishwa kugira ngo byihutire gukosorwa.”

Gashumba yavuze ko hari ibice by’ibitaro ubu bifunze, kuko byagaragaye ko byateza ibibazo. Yatanze urugero rwa rw’ububiko bw’imiti, aho bakarabira bajya mu ibagiro n’ahandi hamwe na hamwe babonaga ko hateza ikibazo.

Depite Karemera yabajije impamvu Leta igiye gushyiramo amafaranga, akumva ko rwiyemezamirimo ari we ukwiye kubikora.

Minisitiri Gashumba yavuze ko rwiyemezamirimo yagoragojwe bishoboka bikananirana, aho byari bigeze aho Akarere na we bitana ba mwana.

Yavuze ko Leta izashyiramo amafaranga uruhande ruzatsindwa mu rubanza (hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo) rukazaba ari rwo ruzayiyasubiza.

Uretse ikibazo k’insinga z’amashanyarazi zahujwe n’amatiyo y’amazi, ibi bitaro binafite ibibazo by’ubwiherero butageramo amazi, ubuziranenge bw’ibice by’inyubako n’ibindi.

Hashize imyaka itatu inyubako y’Ibitaro itangiye gukorerwamo, aho havuzwemo ikibazo k’imitangire y’amasoko idahwitse.

Jean-Claude NDAYISHIMYE
UMUSEKE.RW


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSAbadepite mu ngendo bakoreye mu mirenge yose y’Igihugu muri Mutarama uyu mwaka, basanze mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi hari ikibazo cyo kuba byubatse nabi, ndetse insinga z’amashanyarazi zinyura mu matiyo y’amazi, rwiyemezamirimo yanze kubikosora, Minisante irabazwa impamvu Leta ari yo izishyura ikiguzi cyo gukosora iryo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE