Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa RDF.

Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugabo w’Ingabo zirwanira ku butaka (Ifoto/Urugwiro)

Itangazo rya RDF rivuga ko Umukuru w’Igihugu yashyizeho Umugaba Mushya w’Ingabo zirwanira ku butaka, ari we Lt. General Jean Jacques Mupenzi,  akaba yanamuzamuye mu ntera akava ku ipeti rya Major General akajya kuri Lt General, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Lt  General Jaques Musemakweli.

Lt General Mupenzi yari asanzwe akurikiye imyitozo mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame kandi yanagize General Jacques Musemakweli, Umugaba w’Inkeragutabara  (Reserve Force) Umwanya asimbuyeho Major General Aloys Muganga wari kuri uwo mwanya by’agateganyo.


Lt General Jacques Musemakweli yagizwe Umugaba w’Ingabo ushinzwe Inkeragutabara

Undi muyobozi mu ngabo washyizweho, ni Major General Aloys Muganga wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare birimo n’imodoka z’intambara.

Major General Aloys Muganga wagizwe Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare.

Source : UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPerezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa RDF. Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugabo w’Ingabo zirwanira ku butaka (Ifoto/Urugwiro) Itangazo rya RDF rivuga ko Umukuru w’Igihugu yashyizeho Umugaba Mushya w’Ingabo zirwanira ku butaka, ari we Lt. General Jean...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE