Ikirori cyari kiryoshye !  

Abahanzi bivuze , abandi barabyina , abashyitsi  baranezerwa  abasangwa barashungera nkuko bisanzwe.

Nkunda umuco nyarwanda n’ icyawuteza imbere cyose. Nkunda igihugu cyanjye , nkunda ko gisurwa , nkunda ko  kitatswe n’ ibyiza byinshi bidasangwa ahandi.

Ingagi z’ iwacu zifite umwimerere kandi biteza ishema igihugu cyacu, ni  zo ducyesha ama devises u Rwanda rwinjiza k’ubwinshi.

Ikirori cyo kwita izina  gitangira gutegurwa iyo ikindi kirangiye . RDB  ibishyiramo umwete udasanzwe , igacunga bitaragenze neza kugirango ubutaha izabikosore.

Uyu mwaka byari ibyaka .

Hubatswe n’amazu ya nyakatsi ameze neza neza nk’ayacyera  kugihe cy’ abami .

Ababyina basusurukije abashyitsi .

 

Abo bashyitsi nabo bari baje kubwinshi . Abanyacyubahiro bo mubuyobozi bw’ urwanda  ndetse n’abanyamahanga basimburaniye kuri mikoro bavuga ibigwi u Rwanda n’ubukera rugendo  bwarwo.

 

 

 

 

 

 

 

 

Njye icyantangaje kandi cyanambabaje ni babaturage baba bashorewe uko bisanzwe , bagahabwa amadarapo , bakegeranyirirwa  hafi y’aho iyo nama idasanzwe yabereye .

Nibaza ukuntu abayobozi bacu batabona ko hari imibazo bikomeye murwanda  iyo babonye ariya mafoto y’ ano baturage!

 

 

 

 

 

 

 

Abaturage barijimye, nti bishimye na gato. Amaherezo ubu ibyegera bya Kagame byose bibona  bizoroha? Kubona abayobozi bajya hariya bagakomeza guhemuka kubera ubwoba Kagame abatera byazanye kwiheba, guhemuka kwirengagije akarengane, kutagira  isoni!

 

 

 

 

 

 

Njya ndeba  bariya bose nukuntu baba bihagazeho mw’ ihema ry’ ubutegetsi nkibaza ibyo  bazavuga wamunsi buzanga kwira . Ntibikiri “murarye muri menge” ubu ni ” mubure kureka gushyigikira uwo mutiteguye kuzahirimira”  kuko iminsi y’ umwijuto n’ umurengwe ibaze. Hari abo ibihe bicira amarenga ibinonko bikarinda bishira …

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/6s4a4125-8b197.jpg?fit=640%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/6s4a4125-8b197.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONIkirori cyari kiryoshye !   Abahanzi bivuze , abandi barabyina , abashyitsi  baranezerwa  abasangwa barashungera nkuko bisanzwe. Nkunda umuco nyarwanda n’ icyawuteza imbere cyose. Nkunda igihugu cyanjye , nkunda ko gisurwa , nkunda ko  kitatswe n’ ibyiza byinshi bidasangwa ahandi. Ingagi z' iwacu zifite umwimerere kandi biteza ishema igihugu cyacu, ni  zo ducyesha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE