Kwibohora muri stress
Icyuka cy ‘ ubwoba ni cyose mu bategereje kubazwa ukuntu basigwa kurugo bagaterwa “ n’abajura “ barenga 80 bitwaje intwaro, ntibagire uwo bahutaza ariko bakajyana amatungo magufi nimyenda namafaranga bakisubirira iyo bavuye badahuye n’umusirikare numwe mugace gaherutse kuvugwamo umutekano mucye!
Guverineri Mureshyankwano ubwoba asubizanya burumvikana kandi we ntaninshingano zifatika zo gukumira ibyo bitero yahawe.
Amakuru agera ku Inyenyeri n’uko abo munzego z’umutekano bashinzwe kumenya imvo nimvano y’ikibazo cya Nyabimata barwaye imitima kubera ukuntu bagomba kwisobanura mu inama zatumijwe n’ababakuriye .
Uyu mwaka ibirori byo kwibohora birimo stress ibiza ibyuya !
Nubwo ntawe wakwigisha umunyarwanda kujijisha , “ntakigenda” na “byatangiye” iriyandika mumaso y’ abikambere n’ abahagera bose.
Uwo utinyutse kubaza uti “ese ibibintu urabona ari amahoro?” akagusubiza wumva neza ko afite ubwoba ko waba umuneka cyangwa ko haba hari intasi ya Kagame cyangwa ya Madamu hafi aho ,ariko mumaso ye ubona neza ko nawe abona iyo bijya kuko n’ibinyamakuru byacu , dusanzwe tuzi ko ntaburenganzira bifite byo kuvuga ko hari uwatinyuka leta y ‘u Rwanda byaramutse bivuga ukuntu umucamanza Theodor Meron yongerewe mandat kandi Urwanda rwari rwamuregesheje lobbies za bihehe, bikongera biti Uganda yarekuye “inyeshyamba “ za RNC.
Uyu mwaka mubirori byo kwibohora , umuntu wese azicara akome mumashyi ariko mumutwe yibereye mumibare ye . U Rwanda rwivanye kumukoloni ariko umunyarwanda ntayobewe ko akiboshye kuva kumutindi wo mukiciro cyanyuma kugeza kuri generali ufungiye mu inzu y’ umutamenwa, azi neza ko yasohorwamo nabi , yibeshye ku ijambo rimwe ! Nti mukabone umugabo wibitseho PHD abyinira umujura wumwicanyi ruharwa ngo bibatangaze.
Turaboshye kuko iyi ngoma y’umunyakinyoma yikubiye byose ikaba ndakunyaga cyangwa ndagukiza!
Ubunyabwoba nuburyarya bwacu ntahandi buva.
Ariko ubutwari butangirira mubitekerezo kandi hisha mu nda ntiyibwa n’imbwa.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/kwibohora-muri-stress/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-26.jpg?fit=192%2C263&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-26.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONIcyuka cy ‘ ubwoba ni cyose mu bategereje kubazwa ukuntu basigwa kurugo bagaterwa “ n’abajura “ barenga 80 bitwaje intwaro, ntibagire uwo bahutaza ariko bakajyana amatungo magufi nimyenda namafaranga bakisubirira iyo bavuye badahuye n’umusirikare numwe mugace gaherutse kuvugwamo umutekano mucye! Guverineri Mureshyankwano ubwoba asubizanya burumvikana kandi we ntaninshingano zifatika zo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS