Hari igihuha cy’ uko ngo Kizito Mihigo , umuhanzi nkunda cyane , yaba agiye kurekurwa ahawe imbabazi z’ ubuntu!

Kagame yaba agiye guha Kizito Mihigo ushinjwa n’abakozi be  telephone irimo amagambo amushinja kumugambanira : “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?” ( Mukinyarwanda : “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”)

 

Aya magabo  bivugwa ko yasanzwe muri telefone yitirirwa Kizito Mihigo , ninde Kagame yayababarira uko mumuzi?

Nimba bishoboka ubwo na Victoire Ingabire , Diane Rwigara , Deo Mushaidi n’ abandi bose bashinjwe kugambanira umukuru w’igihugu  ntamagambo akarishye nk’ aya babasanganye , bagakatirwa ibihano bidasobanutse , biremereye , bashobora kuba bagiye kubona ubutabera! Abasirikari bose bafunzwe bagiye kurekurwa!

Tuvuge ko  haba igitangaza akarekurwa . Yakongera akaririmba mu Rwanda tugatinyuka kumva indirimbo ze ko baduhahamuye kuburyo  nubu ari ukuzumva kuri youtube umuntu yihishe?

Kagame utaragiriye impuhwe Seth Sendashonga  wamucumbikiye , Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa basangiye akabisi nagahiye , Kagame utaragiriye impuhwe Theogene Rudasingwa , Kagame utaragiriye impuhwe Tom Byabagamba  wamurinze kuva mw’ ishyamba akamuziza umuwandimwe we ashinja guhungabanya u Rwanda n’ ikaramu ye amusesengurira kubuntu ibitagenda muri iryo terambere ahora avuga niwe ugiye kugirira impuhwe  uwaba yaramuvuzeho ngo “kuki tutamwica wenyine “?

Nkumbuye Kizito n’ indirimbo ze  ariko ibi byaba ari ukurota …

Cyereka nimba hari umwanya bamuteganyirije mu itorero muri ya gahunda y’abapfa bahagaze…

Tubitege amaso.

 

(Uwatugejejeho iki gitekerezo yasabye ko tudatangaza izina rye.)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-2.jpg?fit=275%2C184&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONHari igihuha cy’ uko ngo Kizito Mihigo , umuhanzi nkunda cyane , yaba agiye kurekurwa ahawe imbabazi z’ ubuntu! Kagame yaba agiye guha Kizito Mihigo ushinjwa n'abakozi be  telephone irimo amagambo amushinja kumugambanira : “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?” (...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE