Kagame yohereje imbwa kumukorera bwa butasi kuko ngo ” abajinga” [sic] FLN ihora ibaca muntoki!
Amakuru atugeraho kuri uyu mugoroba aturutse mubuyobozi bwa RDF ni uko Kagame warakajwe cyane n’ ukuntu ingabo za FLN zimwinjirana zikamukora mujisho zikongera zigasubirayo ntawe uzihagarika , yongeye agatanga amabwiriza yo kumuzanira Major Callixte Sankara yaba muzima cyangwa se atari muzima .
Aya makuru twayahawe n’ abakunda Major Sankara , dore ko no muri RDF barimo bamwemera nkuko bakunze kubitwandikira !
Generali Ruvusha ngo yaba ariwe wahawe amabwiriza yo guhiga Sankara ngo akaba yasabwe kwibanda kumipaka ihana imbibi n’ u Rwanda n’iyibihugu bigize SADC byose.
Uwaduhaye aya makuru yanatubwiye ko “ Rwose Afande yumva FNL akamera nkumu**zi neza neza “ kuburyo ngo yakubise abasirikari , abo atakubise akaba yarabafungishije abaziza kumusuzuguza .
Amanama yongeye akarurikirana , imwe irangira indi itangira hapangwa ukuntu RDF yahosha FLN. Ubu ngo hari abasirikari boherejwe muri congo bitwaje imbwa ngo kugirango bazenguruke bashakishe bamenye aho FLN yaba yaratoboreye yinjira muri nyungwe!
Ikigaragara ariko kandi kinababaza abakozi ba his Excellency , ni ukuntu aho kwita kukibazo nyirizina cy’ impamvu yatumye umutwe nka FLN uvuka ari ukubona Kagame yiruka inyuma y’ umwotsi aho kuzimya umuriro!
Abaduha aya makuru banaburira uhigwa wese kwirinda guca aha n’aha , bakaduha amazina y’ abicanyi boherejwe batubwira n’amafaranga bahawe uko angana, ni abadashimishwa no kubona Kagame yohereza abana babandi kwicwa kugirango akunde akomeze kwitwa president kandi azi neza ko atanabitorewe.
Kubera umujinya Kagame afite , ngo yiteguye kwinjirana abaturanyi , atitaye kukizakurikira ivogera ry’ ubutaka bw’ ibihugu by’abaturanyi. Batallion 59 ya RDF yarangije kwambuka ijya Kongo, Intore yazohereje Uganda ( usibye ko ho zisigaye zifatwa zitaranagera iyo ziba zatumwe), Ikinyamakuru Rushyashya nacyo kiri kubeshya ko Major Sankara ari i Burundi kugirango u Rwanda ruzabone icyo rukoresha rujya kubavogerera nabo!
Uwavuga ko itutumba ry’ intambara ryafashe indi ntera ntiyaba yibeshye .Byose biza tubireba.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/kagame-yohereje-imbwa-kumukorera-bwa-butasi-ngo-kuko-fln-ihora-imuca-muntoki/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/IMG_20180815_204607.jpg?fit=960%2C891&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/IMG_20180815_204607.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSAmakuru atugeraho kuri uyu mugoroba aturutse mubuyobozi bwa RDF ni uko Kagame warakajwe cyane n’ ukuntu ingabo za FLN zimwinjirana zikamukora mujisho zikongera zigasubirayo ntawe uzihagarika , yongeye agatanga amabwiriza yo kumuzanira Major Callixte Sankara yaba muzima cyangwa se atari muzima . Aya makuru twayahawe n’ abakunda Major Sankara ,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS