Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Gashyantare 2013, Perezida Kagame yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere tariki ya 25 gashyantare 2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma, aho bamwe mu binjiye muri Guverinoma ari bashya. Ambasaderi Claver Gatete wari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, mu gihe asimbuye John Rwangombwa wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

rwakabamba

 

 

 

 

Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo aho asimbuye Albert Nsengiyumva.

Lwakabamba yize muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ahakura impamyabushobozi y’ikirenga muri Mechanical Engineering mu 1975, nyuma y’aho yagiye gukora muri Tanzania muri Kaminuza ya Dar es Salaam.

Mu 1985, Prof. Lwakabamba yagiye gukora muri Nigeria mu kigo cy’ubushakashatsi. Nyuma za kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) muri 1997, nyuma muri 2006, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho kugeza ubu yari akiyobora.

Nsengiyumva we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitieri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

Madamu Mukantabana Seraphine yabaye Minisitiri w’Impunzi no kurwanya ibiza asimbuye Gen. Gatsinzi Marcel.

Madamu Oda Gasinzigwa yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yahoze iyoborwa na Madamu Inyumba Aloysia mbere y’itabaruka rye.

Gasinzigwa yari akuriye urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire (The Chief Gender Monitor).Oda_Gasinzigwa_umugenzuzi_mukuru_wa

 

 

 

 

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze ni Dr Asiimwe Anita.

Uyu ni umwanya mushya ugiyeho muri Leta y’u Rwanda, Dr. Asiimwe wahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA.

Akaba yaraminuje mu buvuzi kuko yize Ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yarangije i Butare muri 2001 akomereza amasomo ye mu Kaminuza y’Ubuvuzi ya Dundee.Dr_Anita_Asiimwe

 

 

Dr Anita Asiimwe wahawe umwanya mushya muri Minisiteri y’Ubuzima


Rwanda FlagNk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere tariki ya 25 gashyantare 2013,
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
yavuguruye Guverinoma ku buryo bukurikira:
-Minisitiri w’Intebe: Dr HABUMUREMYI Pierre Damien
… -Minisitiri w‘Ubuhinzi n’Ubworozi:
Dr. KALIBATA M.Agnes
-Minisitiri w’Umutungo Kamere: (Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije Na Mine): KAMANZI Stanislas
-Minisitiri w’’Umuco na Siporo: MITALI Protais
-Minisitiri w’Ibikorwa Remezo : Professor LWAKABAMBA Silas
-Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu : MUSONI James
-Minisitiri w‘Imali n’Igenamigambi: Amb. Gatete Claver
-Minisitiri w‘Ubucuruzi n’Inganda : KANIMBA Francois
-Minisitiri w’Ubuzima : Dr. BINAGWAHO Agnes
-Minisitiri w‘Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta: KARUGARAMA Tharcisse
-Minisitiri w’Uburezi: Dr BIRUTA Vincent
-Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: MUREKEZI Anastase
-Minisitiri w‘Umutekano mu Gihugu : Sheikh HARELIMANA Mussa Fazil
-Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba :
MUKARURIZA Monique
-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MUSHIKIWABO Louise
-Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y‘Inama y’Abaminisitiri :
MUSONI Protais
-Minisitiri muri Primature ushinzwe
Uburinganire n’Iterambere
ry’Umuryango : GASINZIGWA Odda
-Minisitiri w‘Ingabo: Gen. KABAREBE James
-Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: TUGIREYEZU Venantia
-Minisitiri w’ Ibiza no Gucyura Impunzi:MUKANTABANA Serafine
-Minisitiri w’Urubyiruko n’ Ikoranabuhanga: NSENGIMANA Jean Philbert
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y‘ Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye: Dr. HAREBAMUNGU Mathias
Umunyamabanga wa Leta muri
Minisitieri y’Uburezi ushinzwe Amashuri
y’Imyuga n’Ubumenyingiro: NSENGIYUMVA Albert
Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe
Gutwara abantu n’ibintu: Dr NZAHABWANIMANA Alexis
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe
Imibereho myiza y’Abaturage n’Amajyambere rusange: Dr MUKABARAMBA Alvera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze : Dr ASIIMWE Anita
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane: Amb. GASANA Eugene Richard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe
Ingufu n’Amazi : ISUMBINGABO Emma-
Francoise
Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe
Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro: IMENA Evode

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
kandi yashyizeho Guverineri wa Banki
Nkuru y’u Rwanda : Bwana RWANGOMBWA John

Bikorewe i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2013
Dr HABUMUREMYI Pierre Damien
Minisitiri w’Intebe

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/rwakabamba.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/rwakabamba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Gashyantare 2013, Perezida Kagame yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere tariki ya 25 gashyantare 2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE